Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Abarwanyi 44 Ba FDLR N’imiryango Yabo Bahawe Igihe Ntarengwa Cyo Kuba Batashye Mu Rwanda

Sunday 29 April 2018
    Yasomwe na

Abari abarwanyi ba FDLR bari bacumbikiwe mu nkambi ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gutaha mu Rwanda bitarenze itariki ya 20 Ukwakira 2018.

Iyo nteguza bayihawe ku wa 26 Mata 2018, n’itsinda ry’abagize Guverinoma ya Congo n’indi miryango nka SADC, CIRGL na Monusco.

Iyi nteguza ireba abari abarwanyi 44 ba FDLR ndetse ikaba inareba imiryango yabo igizwe n’abantu 147, bose bacumbikiwe mu nkambi ya Walungu.

Umujyanama muri Komite Nshingwabikorwa ishinzwe gugenzura iyubahurizwa ry’amasezerano y’i Addis-Abeba, Patrick Mutombo avuga ko izi mpunzi zose zigomba gutaha mu Rwanda, mu gihe nta kindi gihugu kiteguye kuzakira.

Radiyo Okapi itangaza ko iyi myanzuro kandi ngo ireba Abari abarwanyi ba FDLR bari mu Nkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru, no muri Kisangani mu Ntara y’iburasirazuba.

Iyi myanzuro kandi ngo isaba impunzi gutaha iwabo, ngo inareba impunzi z’abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda na Uganda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru