Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 April » Musanze: Basabwe kwirinda ibikorwa byahembera urwango n’amacakubiri – read more
  • 7 April » Ijambo rya Perezida Kagame, atangiza Kwibuka 30 – read more
  • 6 April » Gakenke: Basinyiye ingurane amaso yaheze mu kirere – read more
  • 5 April » Kayumba yakatiwe 15 Gahungu agirwa umwere – read more
  • 5 April » Rubavu: Nyirakuru wa Noah ukinira Amavubi avuga ko bashaka ku musiga iheruheru – read more

Amateka y’ubuzima bw’umwirabura Kamala Harris, umugore wa mbere ugeze kure mu butegetsi bw’Amerika

Monday 9 November 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Kamala Devi Harris, ni umukobwa wa Donald J. Harris, umwirabura w’umunya-Jamaica wari umwalimu muri kaminuza ya Stanford University wigishaga iby’ubukungu. Uyu mubyeyi wa Kamala Harris yaje muri Amerika mu 1961 aje gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya California.

Mama umubyara ni umuhindekazi witwa Shyamala Gopalan, yari umushakashatsi ku ndwara ya Kanseri akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2009.

kugeza ubu ni Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri manda ya Joe Biden agiye kurahirira.

Nubwo ababyeyi be ari abimukira muri Amerika, Harris yavukiye mu Mujyi wa Oakland muri leta ya California, ku itariki ya 20 Ukwakira 1964, iyi ngingo ikaba imwemerera kugera kure hashoboka muri Amerika, birimo no kuba Perezida cyangwa Visi Perezida ari na wo mwanya atanzeho abandi bagore b’abirabura ariko b’abanyamerika.

Ku myaka 12 y’amavuko Kamala n’umuvandimwe we Maya Harris bimukiye mu mujyi wa Montreal muri Canada aho nyina yari agiye gukora mu bitaro bya Jewish General Hospital abifatanya no kwigisha muri kaminuza ya McGill University.

Muri urwo rwego Kamala yaje gutangirira amashuri ye yisumbuye mu ishuri rwo mu mujyi wa Quebec aho yaje gusoreza mu mwaka 1981.

Kaminuza yayikomereje muri Howard University, ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ubugeni, ubumenyi muri politiki n’ubukungu, (Bachelor of Arts in political Science and Economics) mu mwaka 1986. Nyuma yaje no gukomereza mu ishuri rw’amategeko muri California (University of California).

Kwinjira mu by’amategeko byaje gutuma amenyekana cyane mu guharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abirabura, irikorerwa abana n’abagore cyane cyane irishingiye ku gitsina kuko yagiye akurikirana imanza nyinshi z’ibyo byaha muri Amerika.

Kamala Harris w’imyaka 55 yashakanye na Douglas Emhof, tariki ya 22 kanama 2014 i Santa Barbara muri leta ya California.

Kamala n’umugabo we Emhoff nta mahirwe yo kubyarana mwana bagize gusa barera abana 2 b’umugabo we yabyaranye n’uwahoze ari umugore we wa mbere.

Imwe mu mirimo Kamala Harris yakoze.

Kamala Harris yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Meya w’umujyi wa San Franscisco kuva mu 2004 kugeza mu 2011, aba umushinjacyaha Mukuru wa Califonia, kuva 2011 kugera 2017 ndetse aba n’Umusenateri n’indi myinshi itandukanye.

Mu myaka ya vuba, Kamala Harris yamenyekanye nk’impirimbanyi mu bintu bitndukanye byaje no gutuma amenyekana cyane birimo kuranya ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika.

Nk’umushinjacyaha Mukuru wa Califonia, kuva 2011 kugera 2017, Harris yashyigikiye igitekerezo cyo gushyira hanze amakuru ya Polisi n’izindi nzego nkuru asanzwe ari ibanga, mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kwereka rubanda ibibakorerwa.

Ibi byatumye Kamala Harris aza kugirirwa icyizere atorerwa kuba Senateri uhagarariye California muri 2017.

Harris yagize uruhare rufatika mu guhata ibibazo itsinda rya Perezida Donald Trump ubwo hakorwaga iperereza ku ruhare rw’u Burusiya kwivanga mu matora ya Amerika yashize Trum ku butegetsi avuyeho ejo bundi.

Harris kandi ni umuvugizi ukomeye wa gahunda yo kuvugurura igipolisi cya Amerika, ndetse yanabaye umwe mu bamaganye bikomeye iyicwa ry’abirabura, akaba yarashigikiye imyigaragambyo yo kwamagana urugomo Polisi ikorera abirabura nyuma y’urupfu rwa George Floyd rwababaje benshi barimo n’abazungu ubwabo muri Amerika.

Harris yavuze ko urugomo rukorerwa abirabura ari yo mpamvu nyamukuru yahisemo kuba umushinjacyaha.

Kamala Harris ageze muri White House ate?

Kamala Harris yaje ku rutonde rw’abagore b’abademakarate bagera kuri 11 bashoboraga gutoranywamo uzakorana n’umukandida Joe Biden abademakarate bahisemo ngo ahangane na Trump.

Nk’umugore wakoze imirimo ikomeye irimo kuba senateri, wamenyekanye mu by’amategeko, uburambe bwe batamushidikanyaho mu gutoranya umugore uzajyana na Joe Biden gutsinda Trump mu matora ya 2020.

N’ubwo hari n’abandi benshi bafite ubunararibonye nka Suzan Rice, Biden ngo yanyuzwe na Harris kuko mu rugendo rwe rwa politike yitwararitse, akaba nta nenge yagira ingaruka afite kugeza ubu.

Mu zindi mpamvu Harris yatoranyijwe bigahura n’ibyifuzo bya benshi ni uko Harris atari umuzungu, nk’iturufu yo kugira ngo n’abirabura bo muri Amerika bamaze iminsi baratereye ikizere ubutegetsi bwa Trump bahumurizwe ko abademokarate badashingiye ku ivangura.

Ibi kandi byanagaragaye mbere kuva Obama yatorerwa kuyobora Amerika, ishyaka ry’aba-Democrates ryashyize imbaraga mu kwigwizaho abayoboke batari abazungu. Biden yizeye ko aba bashobora kuzakora itandukaniro mu matora bitewe n’uko abenshi muri bo badasanzwe bakunda Trump.

Ikindi ni uko Harris kandi akomoka muri Leta ya California, Leta ikize kandi ituwe cyane, ibituma amashyaka yombi ahora ashaka kuyigiramo ibirindiro bifatika.

Perezida Biden nawe ubwo atoranya Harris yemeye ko ari we abona wamwongerera ikizere cyo gutsinda Trump.

Biden yavuze ko Madamu Harris ari "umurwanyi utagira ubwoba kandi ni umwe mu bakorera rubanda neza cyane muri iki gihugu".

Yavuze ko yakoranye bya hafi n’umuhungu we Beau Biden wapfuye mu 2015, ubwo Madamu Harris yari umucamanza mukuru wa California.

Yanditse kuri Twitter ati: "Narabitegereje ubwo bahangaraga amabanki akomeye, bagateza imbere abakozi ndetse bakarinda ko abagore n’abana bakorerwa ihohoterwa".

"Icyo gihe banteraga ishema, n’ubu ntewe ishema no kumugira nk’uwo tuzafatanya muri uku kwiyamamaza".

Uyu mugore utaripfana, mu mwaka ushize wa 2019, yabwiye ikinyamakuru the Washington Post ko abanyapolitike badakwiye kumva ko bagomba kwishyira mu ruhande runaka kubera ibara ry’uruhu rwabo cyangwa inkomoko yabo.

Icyo gihe yagize ati: "Icyo mvuga ni iki: Ndi uwo ndi we. Nyurwa n’ibyo. Ushobora gushaka kubitahura, ariko ntacyo bintwaye".

Urugendo rwo gutsinda Trump ntirworoheye Biden na Kamala Harris ariko nyuma y’iminsi habarurwa amajwi y’uko abanyamerika batoye, tariki ya 7 Ugushyingi ni bwo byemejwe ko Joseph Robinette Biden Jr atanze mugenzi we Trump amajwi 270 asabwa ngo abe Perezida wa Amerika.

Imirimo ya Kamala Harris nka Visi Perezida w’umugore akagira akarusho ko ari we mwiraburakazi ugeze kure hashoboka mu butegetsi bwa Amerika, iazatangira tariki ya 20 Mutarama, ubwo Perezida Joseph Robinette Biden Jr. uzwi nka Joe Biden azaba arahirira kuzuza inshingano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru