Saturday . 8 August 2020

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 June 2019 » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more

Clare Akamanzi wayoboraga RDB yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation

Friday 29 May 2020, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Clare Akamanzi yashyizwe mu nama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation, umuryango washinzwe ugamije gufasha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), gukusanya amikoro akenewe mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ubuzima ku Isi.

Ni umuryango mu buryo bw’amategeko wigenga kuri WHO, ariko uzayifasha cyane kubona ubushobozi ikeneye ngo ibashe kuzuza inshingano ifite.

Ni umuryango ushingiwe igihe kuko WHO ihanganye cyane n’icyorezo cya Coronavirus, ariko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akaba aheruka gutangaza ko igihugu cye gihagaritse by’agateganyo inkunga cyatangaga muri uyu muryango, ndetse mu kwezi gutaha gishobora kuyihagarika burundu kikanawivanamo, mu gihe cyose kitabonye impinduka gishaka.

Biteganywa ko WHO Foundation izafasha mu kwegeranya inkunga z’abantu ku giti cyabo n’iz’abaterankunga n’abafatanyabikorwa banini b’uyu muryango, ari nayo izajya ishyirwa mu bikorwa bitandukanye by’umuryango.

Bizatuma uyu muryango ugira uburyo burambye bwo kuwutera inkunga, ndetse WHO Foundation yitezweho koroshya uburyo inkunga zigera kuri WHO.

Clare Akamanzi wayoboraga RDB yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation 30

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko kugira ngo izabashe kugera ku ntego zayo, mu byo ikeneye harimo kwagura abaterankunga bayo, hakongerwa ingano n’ubwiza bw’inkunga uyu muryango uhabwa.

Yakomeje ati “Imwe mu mbogamizi ku kugera ku ntego kwa WHO, ni ukuba nibura munsi ya 20 ku ijana by’ingengo y’imari yacu ituruka ku misanzu y’ibihugu binyamuryango, mu gihe hejuru ya 80 ku ijana ava mu nkunga zitangwa ku bushake, nayo agenda anyuzwa muri porogaramu zitandukanye.”

Ibyo bituma amafaranga uyu muryango ubara mu buryo bwizewe ari imisanzu itangwa n’ibihugu gusa, ibarwa hagendewe ku bushobozi bw’igihugu.

Dr Tedros yavuze ko ishyirwaho rya WHO Foundation, nk’imwe mu ntambwe z’impinduka muri WHO, biganisha ku ntego z’umuryango zo “guteza imbere ubuzima, kugira isi itekanye kandi tukita ku babikeneye cyane”.

Clare Akamanzi wayoboraga RDB yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation 31
Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Ghebreyesus
Dr Tedros yasobanuye ko iyi gahunda ntaho ihuriye n’icyemezo cya Trump, kuko kubaka uburyo buhamye bwo gutera inkunga uyu muryango ari kimwe mu byo yari ashyize imbere, kuva yatangira kuwuyobora muri Nyakanga 2017.

Uyu muryango watangijwe hagendewe ku mategeko yo mu Busuwisi, watangiranye n’inama y’ubutegetsi izaba ifite inshingano z’ubuyobozi no gusesengura ibyemezo bikomeye bifatwa n’uru rwego. Abagize inama y’ubutegetsi batangiranye na WHO Foundation ni Bob Carter, Clare Akamanzi na Prof Thomas Zeltner.

Bijyanye n’iki cyorezo cya COVID-19, WHO Foundation izibanda ku guhangana n’icyorezo, ikusanye ndetse inasaranganye ubushobozi mu bikorwa by’ingenzi bya WHO, bijyanye na gahunda yemejwe n’ibihugu binyamuryango.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus bagera kuri miliyoni 5.6, ndetse abarenga ibihumbi 350 imaze kubahitana.

Clare Akamanzi wayoboraga RDB yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation 32
Clare Akamanzi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation

Clare Akamanzi washyizwe mu nama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, guhera muri Gashyantare 2017, asimbuye Francis Gatare.

Mbere yo kujya muri uyu mwanya, Akamanzi yabaye umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru kandi, Akamanzi yabanje kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru