Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Covid-19: Nyagatare impungenge ni zose ku babyeyi, ko inda ziterwa abangavu zishobora kuziyongera kuko batari ku ishuri.

Thursday 10 September 2020
    Yasomwe na

Kuba icyorezo cya Covid-19 cyaragize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri, hari ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko inda zikunze kuboneka muri aka karere zishobora kuziyongera, kuko batabona uko baba hafi y’abana babo, bakavuga ko n’ubukene bwo muri ibi bihe isi yugarijwe n’iki cyorezo ,nabwo bwatuma ababasambanya babona uko babashuka.

Umubyeyi witwa Mariya utuye mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Kabare, avuga ko biherutse kumubaho umukobwa we wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye bakamutera inda, akaza no kwishyingira.

Yagize ati“Mfite umukobwa warujyeze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, we mugihe afite imyaka 17 umuhungu wayimuteye afite imyaka 19.
Uwayimuteye yabonye bishobora kuzamukomerana baravugana aramutwara, mpora nibaza niba uru rugo ruzakomera.

Ubu birambabaza,Ese bavuze ngo bafungure najya kumukurayo? Ubuse nzamureka akomeze abe yo, byitwe ko ari umugore? Nanubu abo bana baranyihisha, aho bambwiye ngo bari, iyo mpajyeze barahimuka .ˮ

Uyu mubyeyi uvugana agahinda, hari icyo asaba ubuyobozi.
Aragira ati“Nk’ubuyobozi bumfashije bukajya kumukurayo, uwo mwana nkazamwirerera n’iyo nda, ariko atabanye na ruriya ruhinja ngo bazabana abe abagore undi abe umugabo, ntabwo akwiriye kujya guca inshuro ngo arashaka imibereho, njyewe namurera nkamubasha nkamutunga, igihe cyajyera akazasubira ku ishuri kuko birambabaza.”

Ntabahwanyimana Pierre, umusaza utuye mu murenge wa Rwempasha, avuga ko izi nda zishobora kuziyongera, kubera ko amashuri yahagaze.
Aragira ati“Izi nda babatera ziziyongera, impamvu abana ntibakijya ku isuri ,bakunda kujya mu mirimo bonyine nko ku mashantiye bashaka amafaranga, aho niho babashukira bakabatera inda z’imburagihe. Igihe babaga bari ku ishuri, ntakibazo cyabaga gihari.”

Abangavu baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw , bavuga ko ubukene no kuba batari ku ishuri ari bimwe mu ntandaro z’uko inda baterwa zakwiyongera.

Uwihirwe Florance utuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare, afite imyaka 17 , akaba yigaga ubudozi bw’imyenda.

Yagize ati“ Birashoboka ko izi nda ziziyongera kuko abanyeshuri tutakiri ku ishuri, bamwe birwa bapfa ubusa, nkanjye nsanzwe niga kudoda,none maze igihe mu rugo, nubu duhuye hari umuntu nje kureba w’inshuti yanjye bisanzwe.

Muri iki gihe hari ubukene, mu gihe najyga ku ishuri bakampa icyo nshaka, hari ubwo umuntu yaza akakwemerera kugiha icyaricyo cyose ushaka, hari ubwo namwemerera, icyo gihe ntuhita unatekereza ingaruka wahura na zo. Hariho benshi nzi muri bagenzi banjye babyemera, kuko baba bashaka amafaranga.
Hari icyo uyu munyeshuri asaba Leta.

Florance akomeza agira ati“Ntabwo Leta yashobora gucunga urubyiruko rw’ikigihe kandi runataha iwabo, abenshi bajya aho bashaka, Ikintu gishoboka Leta yakora nifungure amashuri, cyangwa baduhe imirimo dukore, bizagabanya kugira ibyo twifuza tugashukwa ngo tubihabwe.”

ibiro bya karere ka Nyagatare

Murekatete Juliet, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko kuba umwana ari mu rugo bitakabaye impamvu yo gutwara inda, n’uwayitwara adakwiriye kwitwaza Covid-19.

Yagize ati“ Imibare dufite igaragaza ko atariko bizajyenda, bigaragara ko kuba umwana ari mu rugo bitakabaye impamvu yo gutwara inda, ahubwo byakabaye umwanya uhagije wo kuganira n’ababyeyi, bakamwigisha kwirinda kuko kenshi bitwazaga ko bamubona gacye amasaha menshi ayamara ku ishuri, bavuga ko ku ishutri hari ubwo batamwita ho agaterwa inda.”

Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,atanga ubutumwa ku bana no ku babyeyi.

Aragira ati“Ntabwo mpamya ko byaba intandaro ya covid19, keretse kuri bababyeyi batita ku nshingano cyangwa abana badafite imico myiza, abana turabasaba kwitwara neza, ababyeyi bakita ku burere bwabo bakababa hafi, iki gihe ntikibe intandaro yo gutwara inda z’imburagihe.”

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, ivuga ko mu mwaka ushize wa 2019 abana igihumbi k’imwe maganani na makumyabiri (1820)bateweinda zimburagihe, mu gihe uyu mwaka wa 2020, imibare igaragaza ko abangavu batewe inda bajyera ku gihumbi maganarindwi na cuminicyenda (1780).

Ni mu gihe kuva mu mwaka wa 2016 kugera 2019, mu Karere ka Nyagatare abana ibihumbi icyenda ari bo bamaze guterwa inda z’imburagihe,ibi ibyongera impungenge ku babyeyi bibaza uko bizamera mugihe abana bakomeje kuba murugo .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru