Friday . 19 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 April » Minisitiri Muyaya yikomye MONUSCO ayishinja kuba ikibazo ku mutekano wa Congo – read more
  • 19 April » Minisitiri w’Intebe yatangaje amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda – read more
  • 19 April » Rubavu: Babuze umugezi utunganyije none bavoma amazi arimo inzoka – read more
  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more

Dore icyo Bibiliya ivuga kuri gatanya no kuba wakongera gushaka

Sunday 20 October 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Urubuga rwa the gospel coalition ruragaragaza icyo bibiliya ivuga kuri gatanya no kuba abashakanye nyuma yo gutana bakongera gushaka.

Mubyiyumviro bya benshi bumva ko hari ibindi bintu byagakwiye gukorwa birenze guhubukira gutana kw’abashakanye no gushaka undi mwakubakana urundi rugo.

Ibi bituma bamwe mu bashakanye babaho mu buzima bwo guhohoterwa no kubaho mu mubano mubi w’abo bashakanye, bamwe bakaba banahitanwa nabo bashakanye mu rwego rwo kwirinda ikimwaro no kuba yahesha isura mbi Itorero yasezeraniyemo.

Abapasteri n’abakuru bo mu Itorero bafite inshingano zo kwigisha abakristo icyo bibiliya ivuga ku kunga ,kuyobora ,gukosora ibitagenda neza,n’imyitwarire myiza yagakwiye kuranga abashakanye.

Mugutanga izi nyigisho za bibiliya zirebana na gatanya ndetse no kuba abatandukanye bakongera gushaka, abapasteri n’abakuru mu nsengero bagakwiye gutangirira mu nyigisho ya bibiliya dusanga mu gitabo cya Matayo 19:3-9

Abafarisayo baza aho ari baramugerageza ,baramubaza bati “mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?

Nawe arabasubiza ati “ntimwari mwasoma ko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikababwira iti”nicyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe? bituma batakiri, babiri ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyirije hamwe umuntu ntakagitandukanye.”

Baramubaza bati “niba ari uko ,ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda abone uko yamwirukana?” arabasubiza ati “ Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe nawe aba asambanye.”

Bibiliya ikomeza ibivugaho no mu gitabo cy’Abalewi.

Umuntu nasambanya umuja w’imbata utacunguwe, utahawe umudendezo yarasabwe n’undi mugabo, bazahanwe ibihano batabishe kuko uwo yari atari uwumudendezo,…(Abalewi 18:20-24).

Ese gatanya yaba yemewe muri ibyo byavuzwe haruguru?

Abafarisayo batekerezaga ko gatanya yemewe kandi ko yategetswe mu cyanditswe, ariko Yesu yabasubije arasa kuntego muri matayo 19:7 aho abafarisayo bamugerageje bamubaza bati”niba ari uko ,ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda abone uko yamwirukana?”

Yesu yabakosoye ababwira ati“ Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.

Bibilya ntabwo itegeka gatanya. ahubwo yemera gatanya bitewe n’impamvu runaka, bitewe nimitama yabantu yinangiye, Imitima yinangiye ituma abantu bahera mubyaha kandi ntibagire kubabarirana mu mitima yabo.

Ariko kuba umukristo ni ukugira umutima mushya, woroheje kandi wuzuye Mwuka Wera. Umutima nkuwo ugendera mucyerekezo cya Yesu Kristo, kandi uba witeguye no kubabarira abavandimwe mu gihe baguye mubyaha.

Mubyukuri ntacyatuma umukristo wavutse bwa kabiri atandukana nuwo bashakanye,Kubw’ubuntu bw’Imana bashobora guhinduka bakana babarirana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru