“Umukuru w’Igihugu na Guverinoma y’u Rwanda batanze umukoro utoroshye ariko ushoboka wo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose mu 2024.”
Byatangajwe na Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG 2019 mu muhango wo kwinjiza intore mu zindi wabereye mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera, aharimo gutorezwa intore z’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu, ikiciro cya kabiri.
Weiss yunzemo ati, “Si akazi kakorwa n’umuntu umwe, ndishimira ko ubwitange bwanyu bujyana n’urugamba rukomeye rwo gutanga amashanyarazi kuri bose.”
Avuga ko itorero rya REG ikiciro cya mbere yari aririmo kandi ko ibyo abarimo gutozwa biga na we yabyize bityo atewe ishema n’intore z’iki kigo ziteguye kujya mu ngamba bityo hagakorwa ibishoboka byose, abaturage bakabona amashanyarazi atuma bashobora gukora bakiteza imbere.
Yagize ati: “Turashaka igihugu giteye imbere n’abaturage bagatera imbere, bagakora ubucuruzi ndetse n’indi mirimo izatuma batera imbere kubera ingufu z’amashanyarazi turimo kugenda tubagezaho. Ndasaba intore gukora gitore no kwishimira akazi zikora.”
Ashimangira ko ibyo intore zirimo kwigira mu kigo cya Nkumba, bigaragaza ko bazahava bazi gukoresha bike bafite bakagera kuri byinshi.
Ati: “Nubwo waba udafite amafaranga menshi, ibikoresho bihagije ndababwiza ukuri ko bike dufite byatugeza kuri byinshi twifuza.”
Yongeraho ko umuriro bakomora ku murage w’Umwami w’umuriro Yuhi, bafite inshingano zo kuwurinda no kuwugeza kuri buri Munyarwanda wese.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, buvuga ko umuco w’ubutore intore za REG ikiciro cya kabiri zirimo gutozwa uzazifasha kurangwa n’umurimo unoze kandi ko amashanyarazi yagombye gufatwa nk’imbaturabukungu akazatuma gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ishoboka kugira ngo igerweho.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero wungirije Lt. Col. Migambi M. Desiré, yagize ati: “Intore za REG ikiciro cya kabiri turazisaba kurangwa n’umurimo unoze ndetse no gutanga serivisi nziza, bagatanga amashanyarazi kandi bakayatanga neza. Amashanyarazi ni imbaturabukungu kuko tuyabona nk’igikoresho kizatuma Abanyarwanda tugera kuri NST1 nka gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yihaye kugeza mu 2024.”
Eng. Harerimana Donath, umukozi ushinzwe kubaka inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini, akaba n’intore yo ku mukondo (intore ihagarariye umutwe w’intore za REG ikiciro cya kabiri) ashima ko barimo gutozwa umuco w’ubutore ndetse n’indangagaciro zizabafasha gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati: “Kuba dukuwe ku karubanda tukinjizwa mu ntore ni byiza kandi turabyishimiye kuko ubu turi ku rwego rwo gutumwa. Twatojwe umuco w’ubutore ndetse n’indangagaciro zikwiye kuturanga, tukaba tubizeza ko nituva hano tuzatanga umusaruro mu kazi kacu ka buri munsi.”
Intore z’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ikiciro cya kabiri zirimo gutorezwa mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore, ni 199 zikaba zifite umukoro wo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose mu 2024.
Inkuru y’imvahonshya