Friday . 7 August 2020

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 June 2019 » Rubavu: Ibigo mbonezamikurire byazahuye ubuzima bw’abana basigwaga ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Kongo – read more
  • 7 August 2018 » Uganda:Iperereza ryagaragaje ko Kayihura ushinjwa kwica Kaweesi nta shingiro bifite – read more
  • 4 August 2018 » Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje imigabo n’imigambi nk’umukandida wa OIF – read more

Hagiye gukorwa ubushakashatsi mu kumenya uko virusi ya SIDA ihagaze mu Rwanda

Thursday 27 September 2018, by : MUTESI Scovia
    Yasomwe na

Ubu bushakashatsi buzakorwa na RPHIA n’ijambo ryimbine (Rwanda Population-Based Hiv Impact Assement)mu rurimi rwikinyarwanda ubushakashatsi ku baturage buzakorerwa mu ngo bugamije kumenya no huhangana na Virusi ya SIDA mu Rwanda.

Bizabera mu Rwanda mu gihe cy’amezi 6 bukazasiga bugaragaje uko iki cyorezo gihagaze mu Rwanda,no kureba gahunda zo kurwanya no kuvura hatangwa imiti igabanya ubukana aho bigeze n’umusaruro byatanze
RPHIA ni ubushakashatsi ku baturage buzakorerwa mu ngo bugamije kureba ishusho y’iki cyorezo n’ ibyagezweho na gahunda zo kurwanya virusi itera Sida .

ubu bushakashatsi burangajwe imbere na Minisiteri y’Ubuzima ibicishije mu kigo cy’ubuzima RBC na bafatanya bikorwa barimo ICAP ni kigo cya Kaminuza ya Columbia,bukazatangira taliki ya 8 Ukwakira 2018 burangire muri Werurwe 2019.

Ubu bushakashatsi buzakorerwa mu ngo 11000 buri muntu uri muri urwo rugo nawe asuzumwa mugihe abyemeye,ingo zatoranyijwe ntacyo bashingiyeho bukorerwe ku baturage barenze ibihumbi 30 bari hagati y’imyaka 10 na 64 bazasangwa muri izo ngo.

Dr. Nshogoza Rwibasira Gallican avuga ko bufitiye akamaro kenshi Abanyarwanda kuko bazabapima Virusi itera Sida n’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C bagahita babahera ibisubizo mu rugo aho babasanze.

Yagize ati” Ubu bushakashatsi buzadufasha kugira imibare ifatika kuko nyuma yabwo tuzaba dufite ishusho nyayo yuko icyorezo cya Sida gihagaze mu gihugu cyacu, itwereka abafite Virusi ya Sida uko bangana, uko bagerageje gufata imiti n’uko virusi zabo zagiye ziganabunaka. Ubu bushakashatsi kandi buzaduha ishusho rusange mu mibare y’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C (Hépatite)”.

Dr Rwibasira akomeza agira ati“Ubu bushakashatsi abaturage barabunyotewe kandi natwe buradushishikaje ari nayo mpamvu tubasaba kuzabwitabira kuko buzabafasha kwipimisha icyorezo cya Sida n’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C tugahita tubaha ibisubizo kandi tubasanze iwabo mu rugo kuko tuzaba ducunguje uburyo umwanya wabo bafataga bajya ku bigo nderabuzima, uwo tuzasanga akeneye gukomeza gukurikiranwa tuzahita tumuhuza n’ibigo nderabuzima”.

Sangwayire Beata ushinzwe ubujyanama no kwipimisha ku bushake muri RBC ahumuriza abanyarwanda bazakorerwaho ubu bushakashatsi ko amakuru bazatanga azakomeza kuba ibanga ari naho abashishikariza kuzakira neza abazakora ubu bushakashatsi.

Yagize ati“ Abari mu ngo zatoranyijwe turabasaba kuzakira neza abakozi b’ubu bushakashatsi bakabaha amakuru bazabasaba icyo twabizeza ni uko ibyo byose bizakorwa mu ibanga nta muntu amakuru ye azajya hanze kuko abazabikora twarabahuguye mu buryo buhagije bigishijwe uburyo butandukanye bwo kubika amabanga”.

U Rwanda ni Igihugu cya 14 kigiye kuberamo ubu bushakashatsi muri Afurika nyuma ya Malawi, Zambia, Uganda Tanzania n’ahandi bukaba bubera mu ngo aho hapimwa abantu basanzwe mu ngo zatoranyijwe bari hagati y’imyaka 10 na 64.
Nta bushakashatsi nk’ubu bwari bwarigeze bubaho mu Rwanda nubwo hari imibare yatangajwe na ministeri y’ubuzima muri 2015 yerekana uko icyorezo cya Sida gihagaze mu gihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera ku bihumbi 220000 bangana na 3% by’Abanyarwanda bose barimo abagabo bangana 2.2% by’abafite virusi itera Sida mu gihe abagore ungana na 3.6%, abana bari munsi y’imyaka 14 bafite ubwandu bangana na 0.2% mu gihe umubare w’abagore bakora uburaya nawo uri ku ijanisha rya 45.8 ndetse n’umubare w’abatinganyi(abaryamana bahuje ibitsina ) bafite virusi itera Sida ukaba ungana na 4%.mu gihe ubwandu bushya bugeze 0,27%

Muri aba bose abazi ko banduye 87% abatabizi 13% 94%bafata imiti mugihe 84,4% bafata imiti neza kuburyo bigaragara ko abasirikare bumubiri bazamutse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru