Wednesday . 24 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 April » Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri – read more
  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’Ubwongereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more
  • 23 April » Nyabihu: Hari abanyeshuri baterwa ipfunywe no kwiherera ku karubanda – read more

Kirehe:Imwe mu mirimo ikoreshwa abana itiza umurindi kubyara kw’abangavu

Saturday 20 April 2019
    Yasomwe na

Abaturage bavuga ko mumujyi wa nyakarambi mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigina ahaza abana baje gushaka akazi cyane ako murugo bahamara iminsi ugasanga atewe inda na shebuja cyangwa nundi musore urihafi yaho akora yamara kugutwara inda agasubira iwabo hirya mucyaro.

Mugiraneza Emmaunel waganiriye na mamaurwagasabo.rw yagize ati “Nyakarambi haza abana bato bari mu kigero k’imyaka 15 kuzamura bashaka akazi cyane ako murugo ugasanga abantu barabakoresha kuko bo basaba amafanga macye bigatuma iyo uwo mwana wumukobwa ahamaze iminsi agakaraba akarya akamera neza abasore ndetse na bashebuja batangira kubashukisha utuntu hagamijwe kubasambanya, iyo bamaze kubatera inda baterwa ubwoba bati nubuvuga nzakwirukana nabi kandi ntacyo nzagufasha umwana akemera aganataha iwabo akamuha udufanga ducye two kumufasha bikarangiriraho”.

Umwe mubo twaganiriye utavuzwe amazinaye yagize ati “ nabyaye mfite imyaka 16 ubu mfite umwana wimyaka 5, nkaba nkora mu kabari navuye iwacu kubera uko ubuzima bwari bugoye no kubona icyokurya byari bitoroshye, nza Nyakarambi gushaka akazi ko murugo, nkorera umucuruzi noneho umugore we yajya kukazi agakinga iduka akagaruka murugo akabwira ko nituryamana azajya mpa mafaranga nkohereza iwacu, iwacu babaga bashonje; uko turyamanye akampa bitanu kandi harigehe yazaga burimunsi, twaryamanye nk’ukwezi nigice antera inta arangije ampa ibihumbi ijana ngo ntahe azajya anyoheraza andi ngeze iwacu mama arabwira ngo tumurege ndanga kuko yampaga amafaranga yo kudutunga; naje kugaruka gukora umwana akuze musigira mama”.

Ibi byo kuba hari abana baza mumirimo bakiri bato bikabaviramo gusambanywa bagaterwa inda ntabone ubibikurikirana, umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kigina Karahamuheto Claudius avuko ko abantu bakwiye gutanga amakuru kuri aba bana baza gukora nuwagize ikibazo agasambwangwa bakabibwira abayobozi .Yagize ati “abaturage mujye mwegera ubuyobozi bubegereye mubuhe amakuru, uwo mwana waje gukora bikanamuviramo gusambanywa akabyara akiri muto ,kandi nuwo mwabonye atwite mutubwire kugirango turinde abana bacu.

Mwihishira uwo mucyeka ko yateye inda umwana nkubu dufite abana muruyu murenge 20 batewe inda 7 nibo abacyekwa bashikirijwe ubutabera, gusa urumva ko ntamakuru ahagije ahari,ikindi amacyimbirane yo mumiryango niyo atuma abana bava mumiryango yabo cyangwa ubukene ababyeyi bakwiye kugerageza kudatuma abana bisanga mukaga kubera amacyimbirane yabo”.

Mukare ka Kirehe habarurwa abana babakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure 1200 kuva mu mwaka 2017 kugeza mu kwa cyenda 2018. Kugeza ubu abagabo 49 nibo batanzweho amakuru ko bateye inda abo bana nkuko byatangajwe na Alice Uwingabiye umuhuzabikorwa w’inama y’ Igihugu y’abagore mu karere ka kirehe,ya bivugiye mu nama mpuzabikorwa ya karere ka Kirehe taliki 14 ukwakira 2018 .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru