Thursday . 25 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 24 April » Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri – read more
  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’Ubwongereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more

MINISANTE yatangije icyumweru cy’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

Monday 14 October 2019
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije icyumweru k’ibikorwa bikomatanyije byo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, hitabwa ku ruhare rw’umuryango mu kubaka iterambere ry’abawugize binyuze mu kwita kuri gahunda zo kuboneza urubyaro no kwirinda indwara abantu bakaraba intoki.

Ku rwego rw’Igihugu, icyo cyumweru cyatangijwe ejo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, mu karere ka Karongi, mu murenge wa Mubuga ahahuriye inzego zitandukanye za Leta, imiryango nterankunga mu bijyanye n’ubuzima n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abaturage basobanurirwa ibizakorwa muri icyo cyumweru mu gihugu hose.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, avuga ko iki cyumweru ari umwanya w’ingenzi mu gukangurira imiryango guhindura imyumvire mu by’ubuzima bimakaza ibikorwa biteza imbere ubuzima nk’isuku yo gukaraba intoki igihe umubyeyi agiye gukora cyangwa amaze gukora ikintu cyose ku mwana, gahunda zo kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira mu bana hitabwa ku gutegura indyo yuzuye.

Impamvu iki cyumweru cyatangirijwe mu karere ka Karongi, MINISANTE ivuga ko aka karere kagaragaje ikigero kiri hejuru mu kugaragaza ingaruka ziterwa no kubura isuku kurusha utundi turere mu gihugu zirimo kuba hari umubare munini w’abarwaye inzoka zo mu nda, ikigero gito cy’abantu bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, n’ikigero kiri hejuru cy’ababyeyi babyarira mu rugo.

Gutangiza iki cyumweru kandi byanahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki usanzwe uba ku itariki ya 15 Ukwakira buri mwaka, ku nsanganyamatsiko yo gukaraba ibiganza kuri bose.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe, buzajya bushyirwa mu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima, bashishikariza urugo ku rundi ibikorwa bibukubiyemo bafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Abajyanama bazajya baha abana ibinini by’inzoka, ibya vitamine A, bapime ibiro n’umuzenguruko w’ikizigira ku bana bato bari munsi y’imyaka itanu n’ibindi bitandukanye byo gushishikariza abagize umuryango kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Inkuru dukesha imvahonshya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru