Ingingo yo kuboneza urubyaro ntivugwaho rumwe n’abakristo batandukanye. Mu gihe bamwe bashingira ku murongo wa Bibiliya uri mu gitabo cy’ Itangiriro 1:28 (Nuko Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke, mugwire mwuzure isi…) bavuga ko Imana itemera ko abantu baboneza urubyaro, hari n’abandi bavuga ko Imana itategetse abantu kubyara abo badashoboye kurera.
Urubuga lifehopeandtruth.com rwerekana ko mu gitabo cya Zaburi 127:3 havuga ko abana ari umwandu uva ku Uwiteka kandi ko hahirwa ubagwije.”Dore abana ni umwandu uturuka k’ Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. Nk’uko imyambi mu ntoki z’umunyembaraga iri, ni ko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye…” (Zaburi 127:3-5a).
Ibi bitwereka neza ko Bibiliya idafata abana nk’umutwaro nk’uko benshi muri iki gihe babafata, ahubwo ibafata nk’umugisha ndetse ikavuga ko ubafite ahiriwe.
None se n’ubwo Bibiliya ifata abana nk’umugisha hari ahantu na hamwe ivuga ko kubyara bake ari icyaha? Igisubizo ni Oya.
Ibi rero bitubwira ko ntacyo bitwaye Imana ko umukristo yaboneza urubyaro, ariko kandi umukristo akwiye kwitondera uburyo akoresha kugira ngo bube buboneye rwose kandi abe akiranutse imbere y’Imana.
Nubwo ijambo ry’Imana ntawe ribuza kubyara abana bake, nta nubwo ryemerera umuntu kwica.
Hari uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro aho umuntu afata ibinini. Ibi binini usibye kuba birinda umuntu gusama igihe atabiteganije, bifite n’ubushobozi bwo kwica umwana igihe umuntu abifashe yaramaze gutwita.
Ibi rero igihe umuntu abifashe yamaze gutwita ntabwo biba bitandukanye no gukuramo inda, ni ukuvuga kwica umwana wamaze kubaho.
Umukristo wese rero akwiriye kwitondera uburyo akoresha kugirango yirinde kugibwaho n’urubanza rw’amaraso cyangwa agibweho n’umugayo imbere y’ Imana ye.