Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi bombi ubwo bitabaga urukiko bakaba baburanye bahakana ibyo baregwa.
Kuri Mukangemanyi, Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana yavuze ko amajwi y’ibiganiro bagiranye n’abavandimwe yafashwe binyuranyije n’amategeko agena ubutavogerwa bw’umuntu.
Yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza rubanda rwabibwemo amacakubiri mu gihe ibiganiro byagiye biba hagati y’abantu babiri babiri.
Yashimangiye ko ibikubiye mu majwi nta guteza amacakubiri byari bigamijwe ahubwo ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinappol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.
Gashabana yavuze ko ibiganiro Mukangemanyi yagiranye n’abavandimwe be byashyizwe muri rubanda n’ubushinjacyaha, ngo iyo budatanga ikirego nta wundi wari kubimenya.
Yakomeje avuga ko nta macakubiri cyangwa ituze rya rubanda ibyo biganiro byangije ngo kuko nyuma y’aho abivugiye nta kibazo cyabaye ku mutekano w’igihugu
Mukangemanyi Adeline yasabye uburenganzira umucamanza kugirango asubire ku amateka y’umugabo we, yakoresheje amagambo yafashwe nka akomeye yagize ati”umugabo wanjye Rwigara yafashije inkotanyi ubwo barwaniraga kubohora igihugu ariko kuva mu umwaka 1995 kugeza 2015 umugabo wanjye ntiyigeze agira amahoro kuzeza ubwo yicwaga nicyo bise impanuka itarabashije kumwicira aho ariko bakamushyira mu gikapu police itwaramo abapfuye akiri muzima bakamujyana mu uburuhikiro bw’ibitaro bya kacyiru”.
Mukangemanyi Yakomeje avuga ko ibyo arengwa byiswe amacakubiri ari uko yavuze ko abazinganzinze umugabo we akiri muzima ari abanyarwanda ba abagogongwe akaba ari abajepe na bavuye I burundi bakoreshwa mu kwica abo ubutegetsi budashaka, ariko atavuze muri rusange. Yavuze ko ababikoze abazi igihe ni kigera zabagaragaza ati” niba ibyo aribyo mu ndega mu byandike kuko sinapfakajwe na Habyarimana cyangwa Kayibanda kuko napfakajwe na FPR”.
Diane Rwigara we yiregura yavuze ko kuba yarahamagaje abanyamakuru, atari rubanda ku buryo ibyo yababwiye byakwitwa ko yahamagariye rubanda kwivumbura.
Ku cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, Diane Rwigara nacyo yagihakanye.
Iki cyaha ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze ubwo yashakaga imikono y’abashyigikira kandidatire ye kugira ngo yemererwe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari abantu basinyiwe badahari ndetse bunavuga izina ry’umwe mu basinyiwe yarapfuye.
Me Buhuru wunganira Diane yavuze ko umukiriya we atari we wakabaye ukurikiranwa mu gihe yari afite abamuhagarariye mu ntara bamushakiraga imikono, kandi icyaha ari gatozi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu Mujyi wa Kigali Diane ari we wishakiye imikono kandi ariho hagaragaye uwasinyishijwe kandi yarapfuye.
Diane Rwigara ubwe yavuze ko ashidikanya kuri ayo makuru y’uwapfuye, ngo kuko mbere polisi yari yatangaje abantu batatu basinyijwe barapfuye, nyamara muri dosiye hakavugwa umwe.
Kuba hari abatanze ubuhamya bemeza ko basinyiwe batabizi, Diane avuga ko atabyizera kuko bajya gushaka imikono Komisiyo y’amatora yari yabijeje ko nta wasinye uzakurikiranwa ari nabyo bizezaga abaturage babasinyiye.
Yavuze ko kuba bararenze kuri iryo sezerano bakajya kubakurikirana ari byo byabateye ubwoba bagahitamo kubeshya ko batasinye.
Me Buhuru yanavuze ko Diane aramutse ahaniwe iki cyaha yaba ahanwe kabiri kuko Komisiyo y’amatora yamuhannye imuvana kuri lisite y’abemerewe kwiyamamaza.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, Ubushinjacyaha bwasabye ko naramuka ahamwe n’ibyaha, Diane Rwigara yahanishwa gufungwa imyaka 15 ku guteza imvururu n’imyaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Bwanamusabiye gucibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, igihe urukiko rwaba rumuhamije icyaha.
Mukangemanyi we yasabiwe gufungwa imyaka 22 ku cyaha cyo guteza imvururu n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri, icyaha adahuriyeho n’uwo ari we wese mu bo bareganwa.
Hiyongeraho ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ku bandi baregwa hamwe muri uru rubanza nubwo bo bahamagajwe ahantu hatazwi ntibitabe urukiko, basabiwe gufungwa imyaka 15.
Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, hakekwa ibihugu barimo ariko nta myirondoro yuzuye igaragaza aho baherereye.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Umucamanza yanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.