Ndayambaje Jean Claude
Umujyi w’akarere ka Musanze ni umwe mu Mijyi yunganira Umurwa Mukuru Kigali , ndeste ukana n’Umujyi w’Ubukerarugendo usurwa kenshi n’abantu baturutse imihanda yose y’isi baje gusura ibyiza nyaburanga biba muri aka karere by’umwihariko Ingagi kimwe nuko bashobora kujya kuri sitade kureba uko ruhago mu Rwanda bayiconga.
Mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mupira w’Amaguru itangire ikibuga cy’ubwatsi cya stade y’akarere ka Musanze “Ubworoherane” cyamaze kwangirika bitewe nuko ari cyo rukumbi gikoreshwa mu bikorwa bihuriza hamwe imbaga y’abantu.
Muri aka karere habarizwa amakipe ababiri, Fatima women football club y’abagore na Musanze fc y’abagabo, zombi zikina mu cyiciro cya Mbere.
Urebeye inyuma y’urushundura rw’amazamu yo muri Sitade Ubworoherane ubona ko aho umuuzamu ahagarara ibyatsi byashizeho.
Muri uyu mwaka bikomeje kuba amayobera kuko ikibuga cya stade Ubworoherane yangiritse mu gihe shampiyona itaratangira baribaza umunsi kizaba gikinirwaho uko bizaba byifashe ndeste ikipe ya Musanze fc yatangiye kujya kwifashisha ikibuga cyo hafi aho, mu ishuri rikuru rya Polisi.
Abasiporitifu, abatoza, abakinnyi bakorera mu karere ka Musanze basanga hagomba kugira igikorwa kugira ngo bafashwe kuba babona imbuga yo gukiniraho, Tapi stantatic, bijyanye n’umubare w’abakenera gukoresha ikibuga.
Umutoza w’abazamu wa Fatima women football club, Hakizimana Emmanuel, yagiranye ikiganiro na mamaurwagasabo.rw aho twamusanze ku kibuga cya APICUR.
Yavuze ko bagowe n’ikibuga barimo gukoreraho, asaba ko batakererwaho, byibuze bakazubakirwa stade muri Musanze ifite Tapi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’umupira w’Amaguru.
Yagize ati “Hano i Musanze dufite imbogamizi z’ikibuga, turasaba akarere ko bazadufasha bakadushakira Tapi kuko akenshi hari igihe abana b’inaha bajya muri tesite (test) bakagorwa n’ibibuga bagiye gukiniraho; urumva rero ko bitugoye cyane nk’umujyi w’ubukerarugendo ugomba kugira ikibuga kiza gihurirwaho n’abantu n’impano nyinshi zikazamuka."
Umwali Uwase Duja, ni Kapiteni w’ikipe y’abagore ya Fatima women football avuga ko nabo bafite imbogamizi nyinshi zijyanye n’ikibuga kuko icyo bakoreraho kuri ubu kitajyanye n’igihe.
Ati "Dufite imbogamizi z’ikibuga ahantu dukorera hari senyenge, harimo imisumari, tubonye ikibuga kizima twabasha gukina umupira kuko turashoboye.”
Aba batoza bakomeza basaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kubatekerezaho bakabona ikibuga cyiza kuko gukinira ku kibuga kibi bitanga n’umusaruro mubi.
Nzubahimana Emmanuel ni umutoza wa Musanze youth akaba hagarariye Ijambo ryawe mu bakinnyi bakiri bato, yibajije impamvu akarere ka Musanze gashobora kuba gafite ibikorwa remezo byivugira ariko byagera muri siporo kakaza ku mwanya wanyuma.
Ati "Turi mu mujyi wa Kabiri mu Rwanda, nkeka ko akarere gashyizemo imbaraga ikibuga cyiza cyaboneka. Natwe twibaza impamvu utundi turere tubona ibibuga byiza ariko hano i Musanze ibikorwa remezo bya siporo byakomeje kudindira; murabizi dufite abikorera benshi bashobora gufatanya bagakora byinshi byatuma tudahurira twese kuri iki kibuga kimwe mudusanzeho kidafatika."
Akomeza agira ati "Niba abayobozi bacu batwumva baze kumva ubusabe bwacu natwe tugire ibibuga byiza ubundi tugaragaze impano nyinshi dufite. Reba Huye, Ngoma, Rulindo, Rubavu, aho hose hari stade nziza, twe turibaza impamvu bidakorwa kandi dufite akarere k’ubukerarugendo."
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bagirishya Claver, kuri telefone ngendanwa y’umunyamakuru yabanje guhakana ko ibivugwa ko sitade yangiritse atabyemera.
Yashimangiye ko akarere kabuze ubushobozi bwo gushyirwamo Tapi muri Stade Ubworoherane.
Yagize ati "Ntitwemeranya ko Stade yangiritse, nta kidasanzwe cyabaye; ni ibisanzwe cyane ko mu bibuga bitari ku rwego rwiza n’iki kirimo.
Oya ntabwo twifuza kubeshya abantu akarere nta bushobozi dufite bwo gushyiramo Tapi kandi ndumva FERWAFA yaje kudusura umwaka ushyize iracyemera nubu rero kizemerwa ariko turacyakomanga hirya no hino ngo turebe ko natwe twazabona ikibuga cyiza."
Sitade Ubworoherane yavuguruwe mu myaka itanu ishyize ubwo yaterwagamo ubwatsi, byavuzwe ko bwaguriwe muri Kenya (Kikuyu ) ibintu bitavuzweho rumwe n’abasiporitifu bo muri Musanze kuko bifuzaga ko hashyirwamo Tapi bityo impano zikazamuka.
Kuri ubu muri aka karere habarirwa ibibuga bigera kuri bine by’ubwatsi nabyo si iby’akarere. Hari ikibuga cya APICUR, Karwasa, ikibuga cya Ines Ruhengeri mu gihe Stade Ubworoherane ikorerwaho na Musanze fc yonyine mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko cya kwangirika cyane.
Abana twasanze bitoreza kuri iyi sitade