MUTUNGIREHE SAMUEL
Perezida Kagame Paul yatangaje ko u Rwanda narwo rushobora guhagarika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu Bongereza nyuma y’uko hagaragaye ubundi bwoko bushya bw’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa mbere, agaragaza uko igihugu gihagaze mu mpera z’umwaka wa 2020 uri ku musozo.
Mu minsi ishize mu Bwongereza hagaragaye ubundi bwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana burenze ubwa COVID-19 igiye kumara umwaka yugarije isi, ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Uburayi bikaba byamaze guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva muri icyo gihugu mu rwego rwo kwirinda gufatwa n’icyo cyorezo cyazanye ubundi bukana.
Abajije icyo u Rwanda rwiteguye gukora mu rujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, Perezida Kagame yavuze ko hagiye kubanza gukorwa isesengura mu gihe gito hagafatwa ikemezo kihuse.
Yagize ati “Iby’indege hari ikindi kibazo cyari kirimo kijyanye nuko bavuga ko mu Bwongereza hashobora kuba hari virusi ishobora kuba ishingiye kuri iyi ariko ikaba ifite ukundi yagenze; ibyo iyo bikimara kuba ubwo ni ugushaka ukuntu, abantu baracyabikurikirana mu kumenya icyo ari cyo, hanyuma indege zihagarikwe. Ubwo natwe turaza gusuzuma turebe uko tubyifatamo.
Ntabwo twakwirengagiza gusa ngo tuvuge ngo abandi bahagaritse kandi twebwe dukomeze, ubwo haba hari impamvu bahagaze, turaza kubyiga vuba mu gihe gito tumenya natwe niba tugikomezanya cyangwa tuza guhagarika cyangwa tukagabanya ariko ubwo n’iby’iyo virusi bifite kuba bikomeza gusobanuka kurusha uko bimeze ubungubu.”
RwandaAir isanzwe ikorera ingendo ziva n’izijya mu i Londre mu Bwongereza rimwe mu cyumweru, ikagwa ku kibuga mpuzamahanga “Gatwick International Airport”.
Amakuru aturuka mu nzobere mu buzima mu Bongereza avuga ko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye bukwirakwira ku kigero cya 79% ugereranyije na virusi ya corona isanzwe.
Tariki ya 21 kandi ni bwo ibihugu bya Belgium, France, Germany, the Netherlands, Bulgaria, Austria, Ireland, Denmark, Spain, n’Ubutaliyani (Italy) byatangaje ko bibaye bihagaritse ingendo zerekeza mu Bwongereza n’izivayo ku kwirinda kugerwaho n’iyo virusi nshya.