By imfurayabo pierre Romeo
Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine, atangaza ko nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Perezida wa Libya, Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi wari umaze imyaka 42 akiyobora na Omar Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora Sudani, ari Museveni ugiye gukurikira.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Abanyagitugu bose bashobora kurindagiza abaturage igihe kinini ariko ntabwo bagira abaturage bose injiji igihe cyose”.
Aya magambo yayakurikije ifoto y’aba baperezida batatu (Gaddafi, Museveni na Bashir), arangije yandika ijambo kuri Museveni ko ariwe utahiwe.
Iyi niyo foto bob wine yakoresheje
Bobi Wine yumvikanye kenshi mu itangazamakuru avuga ko amatora yo mu 2021 atazasiga Perezida Museveni ku butegetsi, ahigira kubumuvanaho abifashijwemo n’abaturage bamushyigikiye bibumbiye mu cyo yise “Peoplepower”.