Inkuru yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Merhawi Kudus, Umunya-Eritrea ukinira ikipe ya Astana yo muri Kazakhstan, ni we wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ryarangiye kuri iki cyumweru i Kigali.
Kudus w’imyaka 25 y’amavuko yarangije iri rushanwa ryari rimaze iminsi umunani rizenguruka u Rwanda, arusha uwa kabiri amasegonda 10 mu bihe bya rusange.
Kudus usanzwe akinira Astana yo muri Kazakhstan niwe wegukanye tour du Rwanda 2019
Uwa kabiri akaba ari Rein Taaramäe wo mu gihugu cya Estonia, ariko akaba akinira ikipe ya Direct Energy yo mu Bufaransa.
Agace ka 8 ka Tour du Rwanda
Agace ka munani ari na ko ka nyuma kakinwe kuri iki cyumweru, kari gafite ibirometero 61. Kakaba ari ko gato mu isiganwa rya Tour du Rwanda ubu riri ku rwego rwa 2.1 - urwego rwo hejuru muri Afurika mu masiganwa y’amagare.
Aka gace ka nyuma kazengurutse imihanda yo mu mujyi wa Kigali, kegukanywe n’Umunya-Colombia Rodrigo Contreras Pinzon ukinira ikipe ya Astana wasize Merhawi Kudus amurusha umunota 1 n’amasegonda 6.
Muri rusange, ikipe ya Eritrea ikaba ari yo yegukanye umwanya wa mbere.