Wednesday . 24 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’ubwo Gereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more
  • 23 April » Nyabihu: Hari abanyeshuri baterwa ipfunywe no kwiherera ku karubanda – read more
  • 23 April » Ubwongereza bwemeje umugambi ntakuka wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro – read more
  • 22 April » Karongi: Batewe impungenge n’abana bambura abantu ku manywa y’ihangu – read more

USA: Perezida Donald Trump ashobora kweguzwa

Wednesday 25 September 2019
    Yasomwe na


Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ishyaka ry’abademokarate ryatangije iperereza ku mugaragaro rigamije kweguza Perezida Donald Trump ku birego byuko yokeje igitutu igihugu cy’amahanga ngo kibangamire uwo bahanganye muri politike.

Ibikorwa byo kweguza bishobora kugeza perezida mu bucamanza, ndetse bigashobora, kera kabaye, gutuma yeguzwa ku butegetsi.

Ikiri gukorwaho iperereza ni ikirego cyuko Bwana Trump yakangishije igihugu cya Ukraine kugihagarikira inkunga mu bya gisirikare niba abategetsi bacyo badakoze iperereza ku birego bya ruswa by’uwo bahanganye muri politike.
Perezida Trump ahakana ko hari ikibi yakoze ndetse yavuze ko iryo perereza rigamije kumwibasira; Nancy Pelosi, umunyapolitike wa mbere ukomeye wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavuze ko Bwana Trump "agomba kubiryozwa".

Ibi ni ibintu bikomeye kuko birimo perezida uri ku butegetsi muri iki gihe, ndetse n’umugabo uri imbere mu bazahangana na we mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha wa 2020.

Abanenga Bwana Trump bamushinja gukoresha ububasha bwe nka Perezida mu gutera ubwoba Ukraine ngo icukumbure amakuru yahindanya uwo bahanganye muri politike, Joe Biden.

Hagati aho, Bwana Trump n’abamushyigikiye bavuga ko uwo wahoze ari visi-perezida yakoresheje nabi ububasha bwe mu kotsa igitutu Ukraine ngo isigeho ntikore iperereza ryo kugenza icyaha ryajyaga guhamya icyaha umuhungu we, Hunter.

Bwana Biden ni we uri imbere ushobora kuzaba umukandida w’ishyaka ry’abademokarate akazahangana na Bwana Trump mu matora yo mu mwaka utaha.
Mu yandi magambo, ikiri guhanganirwa ni ukwicara ku ntebe ya perezida.

Bwana Trump na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine bavuganye kuri telefone ku itariki ya 25 y’ukwa karindwi muri uyu mwaka.

Bivugwa ko uyu Perezida w’Amerika yahatiye mugenzi we wa Ukraine gukora iperereza kuri Biden wahoze ari Visi-Perezida.

Muri icyo kiganiro, bivugwa ko Bwana Trump ashobora no kuba yaravuze ku nkunga mu bya gisirikare ingana na miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika inteko ishingamategeko y’Amerika yari yaramaze kwemerera Ukraine.

Iyo nkunga ubutegetsi bwa Bwana Trump bukaba bwari bwacyerereje kuyitanga kugeza hagati muri uku kwezi kwa cyenda.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Bwana Trump yabwiye Mick Mulvaney, umuyobozi w’agateganyo w’ibiro bye bya White House, kuba afatiriye iyo nkunga nibura icyumweru kimwe mbere yuko agirana ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Ukraine.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Perezida Trump yemeje ko inkunga ya gisirikare igenewe Ukraine yabaye ifatiriwe, ariko avuga ko ibyo yabikoze mu kugerageza kotsa igitutu ibihugu by’i Burayi ngo byongere imisanzu y’inkunga bigenera icyo gihugu.

Bwana Trump yemeye ko yavuganye na Perezida Zelensky wa Ukraine ku ngingo ijyanye na Joe Biden, ariko ahakana ko hari igitutu yocyeje uwo mugenzi we ngo akore iperereza ku wo bahanganye muri politike.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru