Thursday . 18 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 18 April » Rulindo: Kutagira ibagiro bitiza umurindi kurya inyama zabagiwe mu rutoki – read more
  • 17 April » Rulindo: Kompanyi yakoze umuhanda Base-Gicumbi yasize abaturage mu manegeka akarere ntikabimenya – read more
  • 17 April » Rusizi: Abimuwe n’umusozi wa Bugarama barataka inzara – read more
  • 17 April » Kujya kuri za bariyeri byashinjwe Emmanuel Nkunduwimye mu rukiko – read more
  • 16 April » Amajyaruguru: Basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro – read more

UWAGUZE INDEGE ISHAJE AKAYIJYANA MU ISHYAMBA, YAFUNGUYE YEREKANA IBIYIRIMO: [AMAFOTO]

Monday 6 May 2019
    Yasomwe na

Ikidashidikanywaho ni uko umuntu wese wabona indege nini ahantu mu ishyamba, yahita atekereza ko iyo ndege yahakoreye impanuka. Siko byagenze ku ndege ya Bruce Campbell kuko yayiguze ishaje ayijyana ahantu mu ishyamba ayikoramo inzu ifite umwihariko udafitwe n’ izindi mu Isi.

Bruce Campbell 64 y’ amavuko ni umugabo w’ umunyadushya cyane. Yahoze ari enjennyeri ariko ubu yavuye mu kazi kubera izabukuru. Afite imyaka 20 y’ amavuko yaguze isambu ya hegitari 4 ahitwa Oregon ayigura amayero ibihumbi 20 ariko muri we yari afite umupango.

Kuva mu mwana bwe yakundaga gufata ibintu byashaje akabibyazamo ibindi bikoresho, arinabyo byatumye atekereza kuba mu nzu itandukanye n’ izindi.
Campbell , mu 1999 nibwo yaguze iyi ndege Boeing 727 yari yarapfiriye ku kibuga cy’ indege cya Athens mu Bugereki, yayiguze ibihumbi 85 by’ amayero ariko icyari gikomeye ni ukuyikura Athens agigeza aho yari yaraguze isambu mu ishyamba ryo muri Oregon. Kugira ngo akure iyi ndege aho yari iri ayigeze mu isambu ye byamutwaye akayabo k’ ibihumbi 105 by’ amayero.

Kugeza aha iri ndege yari imaze kumutwara ibihumbi 190 by’ amayero ariko akazi ntikari karangiye.
Kugira ngo iyi ndege ayitereke mu ishyamba , byamusabye ko abantu bamufasha kuyikuraho amababa, arongera ayasubizaho nyuma.

Akazi ke kamutwaye igihe kirekire ariko yarabitekerezaga ko nyuma y’ igihe runaka akazi yakoze kazamubera ikintu cy’ agatangaza.

Uyu mugabo ntabwoba yari afite bwo gutura mu ishyamba wenyine kuko yatekerezaga ko indege ishaje igomba kuvamo inzu aho kugirwa injyamani.

Abantu batekereza ko kuba Campbell yarahisemo kujya gutura mu ishyamba ari uko akunda kuba ahawenyine ariko yabwiye The mirror ko abona kuba mu ishyamba nta gitangaje kirimo.

Ntabwo yari yarigeze atekereza ishusho y’ ukuntu imbere mu ndege azahahindura ariko amaze gusohoramo ibintu byaramworohereye kumenya ishusho aza guha iyo ndege yari amaze guhindura inzu.

Avuga ko akazi gakomeye kari gasigaye ari ugusukura igice cy’ inyuma y’ iyo ndege. Ushobora kugira ngo byari ibintu byoroshye ariko ngo bimusaba iminsi ine kugira ngo abe amaze koza iyo ndege yose kuko bimusaba kwifashisha urwego. Yabwiye Dail mail ko koza inzu ye bimusaba kwitonda cyane kuko abihubukiye ashobora guhanuka agapfa.

Umuntu wese usuye inzu ya Campbell ikintu cya mbere yibaza ni ukuntu iyo ndege yageze ahantu iteretse.
Uyu mugabo hari ibyo yagiye avana muri iyi ndege n’ ibyo yagiye yongeramo kugira ngo ibashye kuba inzu. Mu byo yagumushijemo harimo ubwiherero n’ amatara yo ku mpande.

Ikaze mu nzu ya Bruce Campbell

Iyo winjira muri Boeing 727, inzu ya Bruce Campbell uzamukira kuri esikariye nk’ ugiye mu ndege iri mukazi ku kibuga cy’ indege.

Campbell afite imiguro agahishyi ya kambambili aha abantu bamusuye, mu rwego rwo kwirinda ko inzu ye yandura kuko kuyisukura bimurushya.

Uyu mugabo aba wenyine. Ntabwo ajya akandagiza inkweto mu nzu ye mu rwego rwo kwiyorohereza akazi ko gukora isuku.

Campbell yifashishije ibigega by’ iyi ndege n’ amakamba yayo akora umuriro w’ amashanyarazi. Afite uburyo yikoreye bumufasha gushyushya amazi.

Icyumba cya pilote nta mpinduka yagikozemo cyane kuko abantu bamusura akibatemberezamo akabereka uko kiba gikoze.

Ibiro bya Campbell

Igihe kinini Campbell akimara ari muri iyi ndege aho yashyize ibiro bye aba ari kuri mudasobwa atekereza uburyo yavugurura inzu ye.

By Imfurayabo Pierre Romeo
src/ukwezi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru