Monday . 7 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 July » UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA DIOGO JOTTA BASEZERANYIJWE BYINSHI NA LIVERPOOL – read more
  • 7 July » CRISTIANO RONALDO YASABWE KUTAZA GUSHYINGURA DIOGO JOTA – read more
  • 7 July » Annette Murava yasohowe mu cyumba cy’iburanisha n’umwana we, Gafaranga aburanira mu muhezo. – read more
  • 6 July » Huye: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo baterwa no kuba ifumbire bayigura ibahenze – read more
  • 6 July » NYAGATARE: BIZIHIRIJE KWIBOHORA AHO URUGAMBA RWATANGIRIYE – read more

ABAKRISTU BO MURI SRI LANKA BASENGEYE MU NGO ZABO NYUMA Y’ICYUMWERU HABAYE IBITERO

Monday 29 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Abakristu bo muri Sri Lanka basengeye imuhira nyuma y’icyumweru habaye urukurikirane rw’ibitero by’ibisasu byagabwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu.

Karidinali Malcolm Ranjith, Musenyeri mukuru w’arkidiyosezi yo mu murwa mukuru Colombo, yasomye misa yanyuze kuri televiziyo - misa yanitabiriwe na Perezida Maithripala Sirisena w’iki gihugu ndetse na Minisitiri w’intebe Ranil Wickremesinghe.

Muri iki gitambo cya misa yasomeye muri shapeli y’aho atuye kikanyuzwa kuri televiziyo, Karidinali Ranjith yavuze ko ibyo bitero byo ku cyumweru gishize byabaye "igitutsi ku bumuntu".
Misa zo ku cyumweru zabaye zikuweho nyuma y’ibitero byo kuri Pasika byahitanye abagera kuri 250.

Karidinali Ranjith yagize ati: "Uyu munsi muri iki gitambo cya misa, turi kuzirikana ku bwicanyi bwo ku cyumweru gishize kandi turi kugerageza kubwiyumvisha".

"Turigusenga kugira ngo muri iki gihugu hazabemo amahoro no kubana no kumvikana hagati y’abantu nta vangura".

Mu gihe kiliziya zo muri Sri Lanka zarimo ubusa, amatsinda y’abantu yateraniye hanze y’urusengero rwitiriwe Mutagatifu Antoni (St Anthony’s Shrine) i Colombo, uru rusengero rukaba ari rumwe mu hashegeshwe bikomeye n’ibyo bitero.

Imbaga y’abantu yateraniye hanze y’urusengero rwitiriwe Mutagatifu Antoni mu murwa mukuru Colombo, barasenga
Hanze y’uru rusengero, abakuru bo mu idini ry’ababudisiti (Buddhist) bifatanyije n’abapadiri bo mu idini gatolika mu masengesho, mu kwerekana ukwifatanya n’umuryango mugari w’abakristu.

Imbaga y’abantu yakurikiranaga ayo masengesho yo hanze y’uru rusengero rwari rurinzwe bikomeye, iri inyuma y’uruzitiro rwari rwahashyizwe byo gucunga umutekano.

Bamwe baririmbaga indirimbo zaririmbiwe Imana, ari nako bakomeza gusunikisha intoki amasaro yo ku ishapule zabo bavuga rozari.

Benshi bacanye za buji bazishyira ku rwibutso rwabaye rwubatswe by’agateganyo rwo kwibukiraho abazize ibyo bitero.

Nuko hanavuzwa inzogera ku isaha ya saa mbiri n’iminota 45 za mu gitondo - ari cyo gihe neza neza uwateye igisasu yagiturikirijeho ku cyumweru gishize.

Inkuru dukesha BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru