By Imfurayabo Pierre Romeo
Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, bemereye abayobozi n’abafana ko biteguye gutsinda mukeba APR FC bakongera kubaha ibyishimo badaheruka.
Nyuma y’imyitozo abayobozi bakoranye inama n’abakinnyi hagati mu kibuga cy’imyitozo cya Nzove maze buri umwe ku giti cye abahigira agahimbazamusyi agomba kubaha nibaramuka batsinze APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera mu mukino wa Shampiyona.
Ku ikubitiro Blue Winners Fan Club iyobowe na Imbabazi Consolatrice yemeye gutanga ibihumbi 750 Frw ku bakinnyi 18 bazifashishwa ku mukino.
Ihuriro ry’amatsinda y’abafana rizwi nka Fan Base ryo ryatanze amafaranga miliyoni 1.5 Frw.
Uwitwa Sadate Munyakazi we yemeye kuzatanga ibihumbi 100 Frw kuri buri mukinnyi, yose hamwe aba miliyoni 1.8 Frw.
Umuyobozi wa City Plaza, Paul Ruhamyambuga, we yemereye abakinnyi uko ari 18 ko nibatsinda uriya mukino azabaha miliyoni imwe y’amafaranga.
Thadée Twagirayezu we yemeye gutanga ibihumbi 50 Frw ku gitego cy’intsinzi ariko agahabwa abakinnyi bose bazifashishwa ku mukino uko ari 18.
Komite ya Rayon Sports iyobowe na Paul Muvunyi yo yemeye gutanga ibihumbi 100 Frw ku bakinnyi 18 bazaba bifashishijwe ku mukino nk’uko isanzwe ibigenza iyo bari buhure na APR FC.
Umunyarwenya uzwi ku izina rya Ndimbati we yijeje abakinnyi ko nibatsinda mukeba azabaha amafaranga kandi menshi n’ubwo atatangaje umubare uwo ari wo.
Uteranyije aya mafaranga yose hamwe aragera kuri miliyoni 6.850 Frw wayagabanya abakinnyi 18 bazifashishwa ku mukino ugasanga nibura ko buri mukinnyi azabona ibihumbi 380 Frw.
Aya ariko ntabwo arimo ayo bazagenda bahabwa uko bashyize ikinyuranyo cy’ibitego nk’uko babyemerewena Twagirayezu ndetse na Ndimati wemeye kuzabaha amafaranga atavuzwe umubare.
Byitezwe ko aka gahimbazamusyi kazagenda kiyongera uko umukino uzajya ugenda wegereza.
Si ubwa mbere muri Rayon Sports hatanzwe amafaranga menshi ategerwa abakinnyi kugira ngo begukane intsinzi kuko ubwo iyi kipe yageraga mu matsinda ya Caf Confederations Cup umwaka ushize buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe amadorali 1500 angana na miliyoni 1.4 Frw ndetse no gusezerera ikipe ya Lydia Ludic (LLB) barahawe ibihumbi 500 Frw buri umwe.
Rayon Sports irakira mukeba APR FC mu mukino wa Shampiyona ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa 15:30.
Source/Igihe