Kuru uyu wa Gatanu, ku itari 22 Werurwe 2024, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’igituntu, ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Rubavu.
Mu kwizihiza uyu munsi kandi hashimiwe abajyanama b’ubuzima babaye indashyikirwa mu kugira uruhare mu kurwanya iyi ndwara, aho bahembwe amagare.
Indwara y’igituntu n’imwe mu ndwara zihitana abantu benshi, bityo uyirwaye akagirwa inama yo kujya kuyivuza hakiri kare, itaraba igikatu, kugirango kuyivura byorohe, nkuko ubutumwa butandukanye bwatanzwe kuri uyu munsi bwagiye bubigarukaho.
Umuturage wo muri kano karere ka Rubavu, witwa Zirarushya Venant, yemera ko yarwaye igituntu, hanyuma akaza kugikira.
Ati" Njyewe nanduye igituntu muri COVID- 19 byatangiye mfite imbara nke, nkagira icyunzwe, ku butyo n’ amaze amezi 2, nta mfite imbaraga. Abajyanama b’ubuzima baranyegereye, bambwira ko nshobora kwegera ikigo nderabuzima cya Gisenyi, naragiye mbasobanurira uko meze bibangombwa ko bafata ibipimo basanga naranduye igituntu. Byabaye ngombwa ko bantangiza imiti amezi 2, narayamaze, barongera barapima, basubiza indi miti y’icyiciro cya 2, nayo ayo mezi abiri narayamaze nsoza mu mezi 6 meze neza cyane. Byabaye ngombwa ko mfata umuryango wanjye nawo ndawujyana, barawupima, basanga nta kibazo bafite".
Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye kugira ngo izajyere ku ntego yo kurandura Igituntu, harimo no gutanga imiti y’igituntu ku buntu ku baturage bayirwaye kugeza bakize, nkuko Digiteri Albert Tuyishime, ushinzwe, ishami rishinzwe gukumira ndetse no kurinda indwara, mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) yabitangaje.
Ati: "Mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda irimo irashyira mu bikorwa kugira ngo tuzagere ku ntego yo kurandura Igituntu, icya mbere ni ukumenya abarwayi ku gihe, twabivuze ho hano cyane. Ugaragaje ibimenyetso ni ukwihutira kujya kwisuzumisha, icya kabiri umuntu twabonye ko afite indwara y’Igituntu leta y’u Rwanda iracyakomeza gushaka imiti yo kumwitaho, hanyuma imiti akayifara ku buntu kugeza akize".
Yakomeje avuga ko hagishakishwa uburyo bwafasha mu gushaka ibikoresho byo gupima igituntu, kandi bugezweho.
Ngo nibura hagati y’umwaka 2015-2022, impfu z’abantu bahitanywe n’Igituntu zagabanutse ho 38 ku ijana muri Afurika.
Mu mwaka 2022, hagaragaye abarwayi b’Igituntu bagera 2 500 000 ku Isi, mu gihe muri Afurika yo yagize abarwayi bacyo bagera 1 600 000, nkuko byatangajwe muri uyu muhango.