By Imfurayabo Pierre Romeo
Nyuma yuko imyigaragambyo ifashe intera ndende
muri Sudani, inama ya gisirikare iyoboye iki
gihugu mu nzibacyuho yatangaje ko ihagaritse
ibindi byose ikaba ubu igiye gutegura amatora mu
mezi icyenda.
itangazo basohoye, umuyobozi wa Sudani ubu,
Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, yavuze ko
"bahagaritse ibiganiro ndetse n’ibyo bemeranyijweho
mbere byose n’abahagarariye abigaragambya".
Yavuze ko mu gihe cy’amezi icyenda hazaba
amatora azarebererwa n’indorerezi zo mu gihugu
n’izo mu mahanga.
Batangaje ibi nyuma yo kunengwa n’amahanga -
arimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango
w’ubumwe bw’Uburayi - yamaganye ihohoterwa
rikorerwa abigaragambya bivugwa ko rimaze
guhitana abagera kuri 30 kugeza ubu.
Umuryango w’ubumwe bw’Afurika wamaganye iri
hohoterwa unasaba ibindi bihugu kwirinda kwivanga
mu bya Sudani.
Abantu banyuranye muri Sudani barakajwe no kuba
ibihugu bya Arabia Saoudite, Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu na Misiri biri gufasha inama ya gisirikare
iyoboye Sudani.
Iyi nama ya gisirikare hamwe n’abigaragambya bari
barumvikanye inzibacyuho y’imyaka itatu ngo
hajyeho ubutegetsi bw’abasiviri, ariko bananirwa
kumvikana abazaba bagize ubuyobozi bwayo.
Yafashe ubutegetsi mu kwezi kwa kane ubwo igitutu
cy’imyigaragambyo y’abaturage cyari kimaze
guhirika ku butegetsi Omar al-Bashir yari amazeho
imyaka 30.
Abaturage bakomeje gusaba ko abasirikare
barekura ubutegetsi bakabuha abasiviri. Mu minsi
micye ishize, imyigaragambyo yarushijeho gukara
no gutuma ubuzima mu gihugu busa n’ubuhagarara.
Inkuru ya BBC