Thursday . 10 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 July » Rubavu: Bagaragaza ko babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’umwaka hafi n’igice batwawe ibyangombwa by’ubutaka, ntibishyurwe – read more
  • 8 July » Rubavu: Hari umuturage ukomeje kubuzwa amahwemo ubuyobozi burebera – read more
  • 8 July » Burera: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza – read more
  • 8 July » Nyamasheke: abarema isoko rya Rugari baremeza ko ubuzima bwongeye kugaruka – read more
  • 8 July » Rubavu: Hafunguwe Kivu Beach EXPO & Festival 2025 – read more

Amerika: Abantu 10 bahitanywe n’impanuka y’indege yaguye ikimara guhaguruka ku kibuga

Tuesday 2 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Indege yahanukiye ku kibuga k’indege ikimara guhaguruka muri leta ya Texas ihitana abantu 10 bari bayirimo.

Iyi indege nto yo mu bwoko bwa BE-350 King Air, yahanutse hashize umwanya muto ihagurutse ku kibuga k’indege cya Addison muri leta ya Texas.

Yahanutse igwa mu nzu ijyamo indege bita ’Hangar’ ku kibuga cy’indege, hahita haba guturika n’umuriro mwinshi nk’uko abayobora icyo kibuga babyemeje.
Darci Neuzil, umuyobozi wungirije w’iki kibuga cy’indege, yavuze ko iyi ndege yari ihagurutse ejo ku cyumweru igana muri leta ya Florida.

Abatabazi bari bari hafi, kuri iki kibuga kiri kuri kilometero 17 uvuye mu mujyi wa Dallas, bahise batabara ariko nta muntu babashije kurokora mu bari mu ndege.
Clay Jenkins, umucamanza wo mu gace ka Dallas, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yageze aho impanuka yabereye bakamubwira uko byagenze.

Abaguye muri iyi mpanuka bose ntibaratangazwa imyirondoro, gusa uyu mucamanza avuga ko abayobozi bamubwiye ko bahise bamenyesha imiryango yabo.
Amashusho amwe n’amwe agaragaza imyotsi myinshi izamuka iva muri ’hangar’ iyi ndege yaguyemo.

Abayobora ikibuga cy’indege bavuga ko nta muntu wari muri iyo ’hangar’ ubwo iyi ndege yagwaga ku gisenge cyayo.

Hari abantu, batatangajwe imyirondoro, babwiye televiziyo CBS ko iyi ndege yagize ikibazo cya moteri, gusa aya makuru ntaremezwa n’ababishinzwe. Iperereza rikaba rikomeje.

Source: BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru