Tuesday . 8 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 8 July » Rubavu: Hari umuturage ukomeje kubuzwa amahwemo ubuyobozi burebera – read more
  • 8 July » Burera: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza – read more
  • 8 July » Nyamasheke: abarema isoko rya Rugari baremeza ko ubuzima bwongeye kugaruka – read more
  • 8 July » Rubavu: Hafunguwe Kivu Beach EXPO & Festival 2025 – read more
  • 8 July » Rubavu: Abana baracyakoreshwa imirimo ivunanye – read more

Angelina Jolie avuga ko abagore bakomeye ’bagirwa n’abagabo babari hafi’

Monday 14 October 2019
    Yasomwe na

Angelina Jolie yashyigikiye bikomeye uruhare abagabo bashobora kugira mu guha icyerekezo ubuzima bw’abakobwa bakiri bato.

Uyu mukinnyi wa filime wo muri Amerika - ukina no muri filime Maleficent: Mistress of Evil - yanavuze ko abakinnyi ba filime b’abagore badakwiye kugaragazwa nk’abantu bafite imbaraga z’umubiri kugira ngo bakunde baboneke ko bakomeye.

Aganira n’abanyamakuru mu imurika ry’iyo filime, Jolie yagize ati:

"Ntekereza ko, kenshi cyane, iyo hari kubarwa inkuru igira iti, ’uyu ni umugore ukomeye’, agomba kuba akubita umugabo, cyangwa agomba kumera nk’umugabo, cyangwa agomba kumera nkaho adacyeneye umugabo".

Akomoza ku byo akina muri iyo filime ndetse no kuri Princess Aurora ukinwa na Elle Fanning, Jolie yagize ati: "Twembi ducyeneye cyane kandi dukunda ndetse tukigira ku bagabo".

"Rero ntekereza ko ari n’ubutumwa bw’ingenzi ku bakobwa bakiri bato, gutahura ububasha bwabo, ariko bakubaha ndetse bakanigira ku bagabo bari hafi yabo".
Yongeyeho ati: "Dufite abagore bakomeye, ariko ikintu kitari cyo muri filime kandi gikwiye gukurwamo nanone ni umugore".

"Tugaragaza abagore b’ingeri zitandukanye, hagati yacu, ariko nanone dufite abagabo badasanzwe muri filime, kandi rwose iyo ngingo ndashaka kuyishimangira".

Filime Maleficent: Mistress of Evil - ikomeza inkuru ya filime Maleficent yo mu mwaka wa 2014 - izasohoka mu Bwongereza mu mpera y’uku kwezi kwa cumi.

Irimo abandi bakinnyi nka Ed Skrein, Chiwetel Ejiofor na Michelle Pfeiffer.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo iyi filime yamuritswe mu murwa mukuru London.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru