Itegeko rishya ryasohotse mu gihugu cya Arabie Saoudite rivuga ko umugore wese wipfuza kwahukana azategereza ubutumwa bugufi bwohezwa n’urukiko kuri terefone ngendanwa bumwemerera kwahukana .
Nkuko tubicyesha bbc Abagore babahanga mu by’amategeko bavuze ko iryo tegeko rigiye gutuma kwahukana kwakoregwa mu mwibanga kurangira, mu gihe abagabo bo bashoboraga guta abagore babo batabibabwiye.
Iryo tegeko rizatuma abagore bamenya uburyo bubatse,babone uburenganzira bwabo mugihe batandukanye na bagabo,bahabwe ibatunga .
Mu mwaka mu mwaka ushije itegeko ryabuza abagore gutwara imodoka ryakuweho muri Arabie Saoudite.
Naho ubusazwe abagore barindishijwe abagabo.
Umunyamategeko wo muri Arabie Saoudite Nisreen al-Ghamdi yabwiye ibiro ntaramakuru bya Bloomberg ati: "Rino tegeko rishyshya rituma abagore hari ibyo bagenerwa iyo bahukanye."
Umunyamategeko Samia al-Hindi yabwiye ikinyamakuru Okaz ko abagore benshi batanze ibirego kuko birukanwaga batabaje guhabwa ibatunga.
Hari ibintu byinshi abagore bo muri Arabie Saoudite badashobora gukora badahawe uruhusha ryubashijwe yaba umugabo, se, musaza wabo cyangwa umuhungu wabo.
Ibi nibimwe mubyo abagore ba Arabie Saoudite badashobora gukora badafite uruhushya rwa bagabo.
Bimwe muri byo ni bi:
Gusaba ibyangobwa by’inzira
Gufata urugendo mu mahanga
Kurongorwa
Gufungura konte muri banki
Gutangiza ubucuruzi
Gufungurwa uva muri gereza ugomba kubona ugusinyira wigitsina gabo.
Kuba abagore bagenzurwa na abagabo byatumye ubusumbane hagati ya abagabo na abagore gusumbana cyane!!! mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati.(aho bakunze kwita mu bihugu byabarabu muri aziya).