Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

Burundi: Agathon Rwasa utemera ibyavuye mu matora yaregeye Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga

Thursday 28 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Burundi, CNL, Agathon Rwasa, yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, avuga ko amatora yabayemo uburiganya, burimo no gutorera abapfuye.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020 byerekana ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Mbere yuko amajwi atangazwa, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Iwacu yavuze ko amatora yabaye mu Burundi atanyuze mu nzira yakwita iya demokarasi.

Rwasa yavuze ko abarwanashyaka benshi ba CNL mu bice bitandukanye bakubiswe, abandi batabwa muri yombi.

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, Agathon Rwasa yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Aganira n’itangazamakuru, uyu munyapolitiki yavuze ko bafite ibimenyetso by’uko amajwi yibwe, birimo ko amafishi y’itora yatanzwe, ayatoreweho n’agaragara mu ibarura ry’amajwi bidahura.

Yavuze ko nta kuntu watanga amakarita 2000 ndetse agatorerwaho ariko wareba ku majwi yabaruwe ugasanga ari mu nsi ya 200.

Ikindi ngo mu gihugu hose bafite ibihamya by’abantu bapfuye, bakorewe amakarita ndetse agatorerwaho.

Ati “Dufite ingero z’aho abapfuye bagaragajwe ko batoye, kubera ko amakarita yabo yakozwe ahabwa abantu bajya kubatorera. Aho dufite ingero nyinshi; muri Muzinda hari abarenga 15, muri Buhayira [muri Komini Murwi] n’ahandi.”

Yavuze ko ibyatangajwe atari ukuri ari ibyacuzwe na CNDD-FDD ndetse ko ibyo byose urukiko nirutabiha agaciro ngo rubahe ubutabera biteguye kujya mu zindi nzego.

Ati “Urukiko nirutaduha ubutabera tuzagana Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruri Arusha, kubera ko si ikintu cyo kubabarirwa, kurebera ibihugu bikora amanyanga mu matora kandi abantu bakibwira ko bari gutera imbere muri demokarasi.”

Ku rundi ruhande ku munsi w’ejo havutse igisa n’urujijo ubwo amajwi y’agateganyo yari yatangajwe yakurwaga ku rubuga rwa Komisiyo y’amatora CENI.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020 hari amakuru avuga ko Umuyobozi wa CENI, Kazihise Pierre Claver, yiseguye avuga ko batari bayagenzuye neza akaba ariyo mpamvu yakuweho ngo agenzurwe neza azabone gutangazwa.

Agathon Rwasa yatanze ikirego mu gihe CNDD-FDD yatangiye amasengesho y’iminsi itatu yo gushimira Imana yatangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza, akitabirwa na Evariste Ndayishimiye.

Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byashimye uburyo amatora yagenze mu ituze, bisaba impande zose kwirinda amakimbirane ashobora kuyashingiraho.

Mu itangazo yasohoye ku wa Kane umunsi umwe nyuma y’aya matora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Philippe Goffin, yavuze ko ayo matora ari intambwe ikomeye mu kwimakaza imiyoborere ibereye u Burundi.

Mike Pompeo ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Abarundi kwirinda gushotorana ndetse ko avuga ko bari gukurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru