Monday . 7 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 7 July » UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA DIOGO JOTTA BASEZERANYIJWE BYINSHI NA LIVERPOOL – read more
  • 7 July » CRISTIANO RONALDO YASABWE KUTAZA GUSHYINGURA DIOGO JOTA – read more
  • 7 July » Annette Murava yasohowe mu cyumba cy’iburanisha n’umwana we, Gafaranga aburanira mu muhezo. – read more
  • 6 July » Huye: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo baterwa no kuba ifumbire bayigura ibahenze – read more
  • 6 July » NYAGATARE: BIZIHIRIJE KWIBOHORA AHO URUGAMBA RWATANGIRIYE – read more

Covid-19: Nyagatare imirimo ivunanye yitiriwe abagore, irimo gukoreshwa abana b’abakobwa

Thursday 10 September 2020
    Yasomwe na

Imirimo irimo kurera abana, kuvoma amazi, koza ibyombo ,kumesa, gushaka inkwi, guteka, guhinga, gukubura, gukoropa n’indi mirimo itandukanye yo mu rugo ivunanye ni yo benshi bavuga ko yitiriwe abagore, ubu irimo gukoreshwa abana biganjemo abakobwa.

Ni imirimo usanga abafite ubushobozi bashaka abakozi bo mu rugo ngo bayibafashe, ugasanga mu rugo hari umukozi umwe cyangwa babiri kugirango bayikore muri ikigihe yahariwe abana bakobwa.

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw yagiye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’i Burasirazuba, aganira n’abanyeshuri n’ababyeyi babo kuri iyi mirimo isigaye ikoreshwa abana kuku batiga .

UWIDUHAYE Dorcas, yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 13 y’amavuko, atuye mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Barija. Imirimo yo mu rugo avuga ko imuvuna kuko ayitangira kuwa mbere kujyeza ku cyumweru, ko aruhuka iyo yarwaye.

Yagize ati “Njye n’abavandimwe tukiva ku ishuri twafashaga ababyeyi, twari dufite n’abakozi bigatuma dukora iyo dushoboye ibisigaye bakabikora,covid19 twari tuzi ko izamara igihe gito tukagaruka ku ishuri, ariko yakomeje kwiyongera, iwacu baba bohereje abakozi iwabo, birumvikana ko twatangiye gukora imirimo twakoraga tukongeraho n’iyo bakoraga.ˮ

Dorcas akomeza avuga ko ari imirimo igoranye.
“Urumva kubyuka buri munsi kandi hakiri kare, icyumweru kigashira uyisubiramo nta no kuruhuka, nkanjye ndabyuka nkakoropa, nkoza amasahane nkanateka mbivanga n’indi mirimo.
Nubwo bimvuna, ababyeyi banjye ndabagarukira, nkumva kubabwira ngo bagarure umukozi ari ukubagora kuko ibyo bakoraga mbona bitakinjiza amafaranga nka mbere.
Gukoropa buri gihe ni bimwe mu bimvuna, nduhuka iyi mirimo yose iyo narwaye.ˮ
Undi munyeshuri witwa Usanase Rebecca, wiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5, avuga ko imirimo yo mu rugo akora isanzwe, ariko yamubanye myinshi kuko nawe iwabo birukanye umukozi warusanzwe ayikora.

Aragira ati “Imirimo nkora ubundi yakorwaga n’umukozi warusanzwe afasha ababyeyi mu gihe ndi ku ishuri, ariko ubu ndakoropa, ndamesa, ndateka, nkarera barumuna banjye, ninjye ubakarabya.
Ku ishuri nari nsanzwe mesa, ariko iyo nageraga mu rugo ndi mu biruhuko, namesaga imyenda micye, ariko ubu ninjye umesa imyenda y’abantu bose bahaba cyane ko ari nanjye mukuru.
Mu gihe mbere yameswaga n’umukozi, ubu ninjye umenya barumuna banjye ku bintu byose mu gihe Mama adahari.
Kumesa nicyo kintu kingora, iyaba nabonaga uwazajya abinduhura, ibindi byose nabimenyera nkazajya mbikora numva bitangoye.ˮ

Abayisenga Marie Rose umubyeyi

Umubyeyi witwa Abayisenga Marie Rose utuye mu murenge wa Matimba, avuga ko ari byiza kumenyereza umwana imirimo, ukirinda kumuvunisha nkuko bamwe babikora.

Yagize ati “Umwana uri mu rugo ntabwo yakwicara gusa, agomba gufasha abo mu rugo imirimo imwe n’imwe yoroheje, cyokora mbona hari abo mbona barengera batoza abana kujya mu mirima y’inyanya.
Mbona iyo umwana yamaze kumenyera gukorera amafaranga, gusubira mu ishuri bigorana.
Mu baturanyi barahari babajyana gucuruza inyanya ngo babone amafaranga menshi, nyamara sibyiza.ˮ

Mukeshimana Odette umuturage

Undi mubyeyi witwa Mukeshimana Odette utuye mu murenge wa Matimba, asanga ibi bihe atari ibyo gufatirana abana ngo bakoreshwe imirimo ibavuna.

Aragira ati“Ntabwo muri iyi minsi ari iyo gukoresha umwana imirimo y’ingufu cyangwa imurushije imbaraga, twakabaye tubakoresha uturimo tworoshye two mu rugo, ariko nanjye mbona hari ababakoresha imirimo ibagora. Kuva mu gitondo kujyeza ku mugoroba ugasanga umwana ntararuhuka,ubwo rero ndabwira ababyeyi ko bakwiriye kumenya imirimo bakoresha abana n’iyo badakwiye kubakoresha.ˮ

Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,
Yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ko kuba umwana yakora imirimo yo mu rugo agafasha ababyeyi ari ibisanzwe, biba icyaha iyo yavuye iwabo akajya kuyikora ahandi nkabo bajyana gucuruza cyangwa mu mirima bagakorera amafaranga kandi no murugo umubyeyi akwiye kureba ibyo umwana we ashoboye kuko aba amuzi n’imbaraga afite.

Yagize ati “Iyo umwana ari iwabo nko muri ibi bihe, akwiriye kwigishwa imirimo, akwiye gufasha ababyeyi, ariko iyo bibaye undi muntu wamutwaye, akabikora kubera inyungu, bihinduka imirimo ivunanye.

Twari tumaze iminsi tubigenzura tureba ababakoresha kandi hari abafashwe kandi turacyanabikomeje. Turakangurira urubyiruko n’ababyeyi ko bitemewe kujyana umwana ngo umukoreshe imirimo ivunanjye.ˮ

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, nubwo atatubwiye umubare w’abamaze guhanwa kubera gukoresha abana imirimo ibavuna,avuga ko aho bigaragara bidaterwa n’icyorezo cya Covid-19, ko ubu bugenzuzi busanzwe bukorwa muri aka karere, cyane cyane iyo bashaka abana bataye ishuri bakajya gukora imirimo ibavuna,abo babonye bakabasubiza mu ishuri.

Kuva icyorerezo cya Covid-19 cyajyera mu Rwanda, hahise hafatwa ingamba zitandukanye zigameje kubuza kugikwirakwiza, amashuri ni kimwe mu byahise bihagarikwa, icyo gihe abanyeshuri basubira iwabo.

Byabaye amahirwe kuri bamwe mu babyeyi kuko batangiye gutoza abana ya mirimo, abandi birukana abakozi ngo abana babo by’umwihariko abakobwa ngo bazajye bayikora, nyamara imyinshi muri iyi mirimo iravunanye nk’uko babyivugira .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru