Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 26 April » Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora – read more
  • 26 April » Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe – read more
  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Eswatini: Abanyeshuri bafungiwe amashuri nyuma yuko basabye ko bigira ubuntu

Monday 18 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Igihugu cya Eswatini kiyobowe n’Umwami Mswati III, cyafashwe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo amashuri nyuma yuko abanyeshuri bakomeje kwirara mu mihanda bigaragambya basaba impinduka muri politiki y’iki gihugu zirimo nuko uburezi bwaba ubuntu nk’uko bumva n’ahandi bikorwa.

Eswatini ni igihugu giherereye imbere muri Afurika y’Epfo mu Majyepfo, kugeza ubu ari nacyo gitegetswe mu buryo bwa Cyami bwuzuye ku mugabane w’Afurika.

Iki cyemezo cyo gufunga amshuri guverinoma yavuze ko kizamara igihe kitazwi, kikaba kije nyuma y’ibyumweru bibiri mu gihugu higanje imyigaragambyo.

Aba banyeshuri kandi barasaba guhabwa ibikoresho bigezweho mu mashuri kandi inyubako zikavugururwa bakigira ahantu heza hajyanye n’igihe.

Minisitiri w’intebe Dlamini Cleopas yavuze ko icyemezo cyo gufunga amashuri umwami yagifashe byihuse nyuma yo kubona urwego ibintu bigezeho.

Ati "Guverinoma ya Nyaguhorakungoma yafashe icyemezo cyo gufunga amashuro bigakorwa byihuse."

Icyemezo kikimara gufatwa muri iki cyumweri gishize, abapolisi n’abasirikare bahise boherezwa ku bigo by’amashuri kujya guhagarika abigaragambya ku butegetsi.

Usibye ibyo kandi iyi myigaragambyo abayikurikiranira hafi basanga igamije gukuraho ubutegetsi bafata nk’ubw’igitugu bwa Cyami bwa Mswati III barambiwe bakifuza kuyoborwa binyuze muri demokarasi, aho bagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi no kubabaza inshingano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru