Mutungirehe Samuel
Igihugu cya Eswatini kiyobowe n’Umwami Mswati III, cyafashwe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo amashuri nyuma yuko abanyeshuri bakomeje kwirara mu mihanda bigaragambya basaba impinduka muri politiki y’iki gihugu zirimo nuko uburezi bwaba ubuntu nk’uko bumva n’ahandi bikorwa.
Eswatini ni igihugu giherereye imbere muri Afurika y’Epfo mu Majyepfo, kugeza ubu ari nacyo gitegetswe mu buryo bwa Cyami bwuzuye ku mugabane w’Afurika.
Iki cyemezo cyo gufunga amshuri guverinoma yavuze ko kizamara igihe kitazwi, kikaba kije nyuma y’ibyumweru bibiri mu gihugu higanje imyigaragambyo.
Aba banyeshuri kandi barasaba guhabwa ibikoresho bigezweho mu mashuri kandi inyubako zikavugururwa bakigira ahantu heza hajyanye n’igihe.
Minisitiri w’intebe Dlamini Cleopas yavuze ko icyemezo cyo gufunga amashuri umwami yagifashe byihuse nyuma yo kubona urwego ibintu bigezeho.
Ati "Guverinoma ya Nyaguhorakungoma yafashe icyemezo cyo gufunga amashuro bigakorwa byihuse."
Icyemezo kikimara gufatwa muri iki cyumweri gishize, abapolisi n’abasirikare bahise boherezwa ku bigo by’amashuri kujya guhagarika abigaragambya ku butegetsi.
Usibye ibyo kandi iyi myigaragambyo abayikurikiranira hafi basanga igamije gukuraho ubutegetsi bafata nk’ubw’igitugu bwa Cyami bwa Mswati III barambiwe bakifuza kuyoborwa binyuze muri demokarasi, aho bagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi no kubabaza inshingano.