Abagore bibumbiye muri koperative KOABIKIGI iterwa inkunga n’umushinga actionaid baravuga ko kwibumbira mu mashyirahamwe y’ubunzi bibinjiriza bigatuma abagabo babo babuha.
Umushinga Action Aid ni umuryango utegamiye kuri leta uterwa inkunga n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’burayi (Europian union) nawo ukaba utera inkunga abahinzi b’imyumbati bo mu karere ka gisagara bagize koperative KOABKIGI binyuze mu mushinga wabo witwa SCAB.

Bamwe muri aba bagore bibumbiye muri iri shyirahamwe ryubunzi bw’imyumbati, bakaba bemeza ko kuba baratinyutse bakishyira hamwe, byongereye ubushobozi bwabo mungo zabo ndetse bikanakomeza imibanire myiza hagati yabo n’abagabo babo, ubusanzwe babasuzuguraga kuko ntacyo babaga binjiza mu rugo.

Josephine Umwe mubanyamuryango b’ishyirahamwe
Nyirahabimana Josephine, umwe mu banyamuryango bishyirahamwe KOABKIGI akaba yarabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko, mbere ataratangira kwibumbira mu makoperative nta jambo yagiraga mu rugo rwe ariko nyuma yo kwishyira hamwe n’abandi, iyo babonye umusaruro abasha kwigurira igitenge, guhaha ndetse n’ibindi byangombwa bikenerwa mu rugo atarindiriye guhabwa amafaranga n’umugabo we.
Mukecuru nyirangarukiye Beatrice w’imyaka 70 y’amavuko ngo yakuze aziko umugore yiyicarira mu rugo arko aho agiriye mu ishyirahamwe yabashije gutunga telephone, akagura amatungo, atera sima mu nzu ye ndetse akanayizanamo n’umuriro.

Beatrice w’imyaka 70 y’amavuko ngo kuva kera umugabo we niwe wamukoreraga burikimwe.

Ubu Beatrice yabashije kugura amatungo nyuma yo kujya mu ishyirahamwe

N’inzu yabo yabashije kuyishyiramo umuriro nyuma yo gushyiramo sima
