Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko mu gihe hizihizwa Umuganura, ari umunsi ukomeye ku Banyarwanda ngo bishimire ibyiza bagezeho, ariko banafate ingamba zo kunoza ibitaragenze neza.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura, wabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Yavuze ko Umuganura ari umunsi ngarukamwaka ukomeye mu mateka y’u Rwanda, bikagaragarira mu kwishimira umusaruro w’ibyagezweho uvuye mu maboko y’abana b’Abanyarwanda, bikajyana no kwiyemeza kubishimangira no kubyubakiraho ibindi byinshi.
Ati “Mu kwizihiza Umuganura, turasabana, tugasangira ibyo twejeje ariko kandi tukanafata ingamba zo gukomeza gukora neza, kugira ngo tugere ku majyambere arambye duharanira kwishakamo ibisubizo no kwigira.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje bimwe mu byo Abanyarwanda bishimira ko bagezeho, harimo ko igihugu kigeze ku kigero gishimishije cyo gutuburira imbuto imbere mu gihugu, mu rwego rwo kuzigeza ku bahinzi ku bwinshi kandi zihendutse.
Yakomeje ati “Hakomeje gutunganywa amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri mu rwego rwo gufata ubutaka neza. Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ubu hirya no hino mu Gihugu hari kubakwa ibyanya byahariwe inganda.”
“Mu rwego rw’ibikorwaremezo, hakomejwe gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo, aho kugeza ubu ingo nyinshi z’Abanyarwanda zimaze kugerwaho n’amashanyarazi. Mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko, koroshya ubuhahirane n’amahanga, kunoza imiturire no kwihutisha iterambere, hakomejwe kubaka no gusana imihanda yo ku rwego rw’igihugu, imihanda y’uturere n’imijyi n’iy’imigenderano.”
Yagaragaje ko Umuganura wo mu 2019 ari umwanya wo kwishima ariko kandi ni n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, hagafatwa ingamba zo kunoza ibitaragenze neza kugira ngo tuzarusheho gutera imbere ejo hazaza.
Yakomeje abwira abitabiriye iki gikorwa ati “Nifuza kubashishikariza kwita ku murimo unoze no kuwukorana umwete. Ndagira ngo ngaruke cyane cyane ku rubyiruko rwo mizero y’igihugu, ko rukwiye kwitabira umurimo ubabyarira inyungu kuko bizabafasha kwiteza imbere.”
“Mukwiye kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye harimo gahunda y’imyuga n’ubumenyingiro, kubona igishoro mu rwego rwo guteza imbere imishinga binyuze mu nguzanyo z’ikigega cya BDF, n’ubundi bufasha butandukanye.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasoje ijambo rye ashimira abateguye ibi birori n’abamuritse ibyo bakora byabahesheje umusaruro ukomeye, urimo ibisubizo by’ibibazo byinshi.