Thursday . 2 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 May » Rutsiro: Babiri bagwiriwe n’inzu undi akubitwa n’inkuba – read more
  • 1 May » MONUSCO yasezeye Kivu y’Amajyepfo burundu – read more
  • 1 May » M23 yafashe Rubaya ikungahaye kuri Coltan – read more
  • 1 May » Umwimukira wa mbere w’Ubwongereza yageze mu Rwanda – read more
  • 1 May » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Ihuriro AFC na M23 ryashyizeho umuhuzabikorwa mushya

Wednesday 3 January 2024
    Yasomwe na

Ihuriri Alliance Fleuve du Congo AFC ririmo n’Umutwe w’inyeshyamba wa M23 baashyizeho umuhuzabikorwa mushya ari we Corneille Nangaa umaze igihe gito yiyunze n’uyu mutwe.

Corneille Nangaa yahoze ari umuyobozi w’akanama kigenga k’amatora muri Congo, CENI, yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo rigamije kubohoza Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

M23 yavuze ko bagomba gushyira iherezo ku butegetsi bwica abaturage bugahatira abandi benshi guhitamo kujya mu buhungiro cyangwa kubaho nk’abasabirizi.

Mu itangazo yashyize hanze yagize ati: "Ku bijyanye n’Ubuhuzabikorwa dufatanyije twahisemo bwana Corneille Nangaa Yobeluo."

Uyu mutwe uvuga ko Corneille Nangaa basanze ari umuntu witeguye gusiga byose akitangira kubohoza igihugu.

Si M23 gusa ivuga ko ifite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, ahubwo na Corneille Nangaa aherutse gutangaza ko ihuriro Alliance Fleuve Congo intego yaryo ari ukuvanaho Tshisekedi, ko rizakoresha uburyo bwose bushoboka mu gusubizaho Demokarasi isanzwe na Repubulika igendera ku mategeko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru