Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

India :Uruhinja rukivuka barusanze mu mva rwashyinguwe ari ruzima

Monday 14 October 2019
    Yasomwe na

Umwana w’umukobwa ukivuka birakekwa ko yahambwe ari muzima muri leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde, yavanywe mu mva n’umuntu wari uje nawe gushyingura umwana.

Umugabo yageze kuri uru ruhinja ubwo yariho acukura ngo ashyingure umwana we w’umukobwa wari umaze gupfa amaze iminota micye avutse.

Uyu mugabo yahise atabaza polisi, uyu mwana basanze mu mva ajyanwa kwa muganga ndetse ngo ari koroherwa.

Polisi ivuga ko iri gushakisha ababyeyi b’aka gakobwa no kumenya umuntu wagashyinguye.
Abhinandan Singh umuyobozi wa polisi yaho yemeje ko umugabo wabonye uyu mwana yari agiye gushyingura uwe bugorobye.

Ati: "Ubwo bariho bamucukurira imva, bageze hafi kuri metero imwe, ipiki yakubise ku kintu gitabye bakivanamo. Basanga haryamyemo umwana ".

Bwana Abhinandan avuga ko polisi yajyanye uyu mwana ku bitaro aho ari kwitabwaho.

Ati: "Turi gushakisha ababyeyi be, kandi turacyeka ko ibi byaba byarabaye ku bushake bwabo".
Mu Buhinde ikinyuranyo ku bitsina (gender) kiri mu bikabije kurusha ahandi ku isi.

Ab’igitsina gore akenshi bafatwa nk’abatifuzwa ndetse bakitwa umutwaro ku muryango, cyane cyane mu bice bikennye.

Umuco wo guhitamo abahungu kurusha bashiki babo watumye hari miliyoni z’abana b’abakobwa bicwa bataravuka n’abicwa ari impinja mu myaka yashize.

Mu 2014, umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi bivugwa ko yashyinguwe ari muzima muri iyi leta ya Uttar Pradesh akaza gutabarwa n’abagenzi.

Mu 2012, se w’umwana w’umukobwa na nyirarume nabo bo muri iyi leta bivugwa ko bashyinguye umwana w’umukobwa ari muzima, nk’igitambo cyo kurengera ubuzima bw’abandi bana babo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru