Tuesday . 15 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 July » Musanze:Umuturage yafashe imireko y’inzu ayerekeza mu baturanyi baratabaza – read more
  • 14 July » Burera:Ababyeyi bahangayikishijwe n’urubyiruko rukomeje kwishora mubusambanyi – read more
  • 14 July » Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yarashwe agiye gucukura amabuye y’agaciro muri Nyungwe. – read more
  • 14 July » Rutsiro: Wa musaza Bicamumpaka utega amafuku, aracyicira isazi mu jisho – read more
  • 14 July » ISRAEL YASHINJWE GUSHAKA KWICA PEREZIDA WA IRAN – read more

Indonesia : ikirere cyahindutse umutuku mu buryo budasanzwe

Wednesday 25 September 2019
    Yasomwe na

Mu ntara imwe yo muri Indonesia muri week end ishize ikirere cyahindutse umutuku, ibi byavuye ku muriro wo mu mashyamba wateye imyotsi mu bice binini by’igihugu.

Umwe mu baturage wo mu ntara ya Jambi wafashe amafoto y’ikirere avuga ko kureba mu kirere byaryanaga mu maso kandi bikababaza mu muhogo.

Buri mwaka imiriro y’ishyamba muri Indonesia iteza ibyotsi byinshi mu kirere cy’igice cyose cy’akarere k’iburasirazuba bwa Aziya y’epfo.

Umuhanga mu by’ikirere yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko guhinduka kw’ikirere byatewe n’ibyo abahanga bita ’Rayleigh scattering’.

Eka Wulandari wafashe amafoto y’uburyo ikirere cyari cyahindutse umutuku kuwa gatandatu saa sita z’amanywa avuga ko ibitangazamakuru byinshi byashidikanyije niba aya mafoto ari ay’ukuri.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yagize ati: "Ni amafoto na video nafashe na telephone yanjye, ni ay’ukuri". Avuga ko ibi byakomeje kumera bitya kugeza kuwa mbere hamwe na hamwe.

Zuni Shofi Yatun Nisa undi muntu ukoresha Twitter yagaragaje amafoto nk’aya y’ikirere cyatukuye, yandikaho ati: "Aha si kuri Mars. Aha ni Jambi. Abantu dukeneye umwuka mwiza, ntidukeneye imyotsi".

Professor Koh Tieh Yong wo muri kaminuza ya siyansi muri Singapore avuga ko ibyabaye biterwa n’ibinyabutabire bimwe bigize umwuka iyo bihuye n’ibihu bikomoka ku myotsi.

Avuga ko ibihu bikomoka ku myotsi hari urugero bigeraho byahura n’ibinyabutabire byo mu kirere bigakwiragiza ibara ry’umutuku kurusha iry’ubururu.

Ati: "Niyo mpamvu bariya bantu babonaga umutuku mu kirere aho kubona ubururu".
Avuga ko kuba amafoto nayo yarafashe ku gicamunsi ku gihe cy’izuba biri mu byatumye arushaho kuboneka ari umutuku.

Ibyabaye uyu mwaka muri Indonesia ariko nibyo byari bikabije mu myaka yose. Ubusanzwe imiriro y’amashyamba muri iki gihugu iba mu kwezi kwa cumi bari mu gihe cy’izuba rikaze.

Ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu kivuga ko hegitari 328,724 z’amashyamba zimaze gushya mu mezi umunani ashize.
Bivugwa ko gutwika amashyamba hari ubwo bikorwa n’abahinzi n’aborozi kugira ngo boroshye ibikorwa byabo.

Kubihagarika bisa n’ibyananiranye mu myaka ishize, bamwe bavuga ko biterwa n’intege nke z’ubutegetsi na ruswa.

Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru