By Imfurayabo Pierre
Inyeshyamba za ADF Nalu zirashinjwa kwica abaturage 19 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bwo muri ako gace kuri iki Cyumweru bwatangaje ko imirambo y’abo baturage bayisanze mu gace kari hafi y’umupaka ugabanya RDC n’u Rwanda.
Inyeshyamba za ADF zimaze iminsi zishinjwa kwica abaturage 500, zihimura ku bitero zimaze iminsi zigabwaho n’igisirikare cya Congo mu mashyamba yo muri Beni aho zari zifite ibirindiro.
Kuwa Gatandatu, izo nyeshyamba ziri mu gace ka Ituri zateye umudugudu wa Bukaka zicamo abaturage icumi nk’uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabimenyesheje AFP.
Imiryango idaharanira inyungu yatangaje ko abishwe muri icyo gitero ari abagabo batanu, abagore batatu n’abana babiri. Bamwe bicishijwe imihoro abandi bicishwa imbunda.
Kuri uwo munsi kandi muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Fizi, hari undi mutwe w’inyeshyamba wagabye igitero ku ngabo za Leta, wicamo abasirikare babiri.
Mu Burasirazuba bwa Congo habarirwa amagana y’imitwe yitwaje intwaro ikunze guhungabanya umutekano w’abatuye ako gace gakungahaye ku mutungo kamere.
Umwaka ushize igisirikare cya Congo, FARDC cyatangije ibitero bigamije guhashya iyo mitwe irimo ADF, nyuma y’uko by’umwihariko ADF ivuzweho kwica abaturage.
ADF ni umutwe w’inyeshyamba ugendera ku mahame ya Islam ukomoka muri Uganda washinzwe mu myaka ya 1990, urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Mu mwaka wa 1995 nibwo wimukiye muri Congo uhagira ibirindiro gusa umaze imyaka myinshi utagaba ibitero kuri Uganda.