Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Inyeshyamba za ADF zishe abaturage 19 mu Burasirazuba bwa Congo

Monday 22 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Inyeshyamba za ADF Nalu zirashinjwa kwica abaturage 19 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubuyobozi bwo muri ako gace kuri iki Cyumweru bwatangaje ko imirambo y’abo baturage bayisanze mu gace kari hafi y’umupaka ugabanya RDC n’u Rwanda.

Inyeshyamba za ADF zimaze iminsi zishinjwa kwica abaturage 500, zihimura ku bitero zimaze iminsi zigabwaho n’igisirikare cya Congo mu mashyamba yo muri Beni aho zari zifite ibirindiro.

Kuwa Gatandatu, izo nyeshyamba ziri mu gace ka Ituri zateye umudugudu wa Bukaka zicamo abaturage icumi nk’uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabimenyesheje AFP.

Imiryango idaharanira inyungu yatangaje ko abishwe muri icyo gitero ari abagabo batanu, abagore batatu n’abana babiri. Bamwe bicishijwe imihoro abandi bicishwa imbunda.

Kuri uwo munsi kandi muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Fizi, hari undi mutwe w’inyeshyamba wagabye igitero ku ngabo za Leta, wicamo abasirikare babiri.

Mu Burasirazuba bwa Congo habarirwa amagana y’imitwe yitwaje intwaro ikunze guhungabanya umutekano w’abatuye ako gace gakungahaye ku mutungo kamere.

Umwaka ushize igisirikare cya Congo, FARDC cyatangije ibitero bigamije guhashya iyo mitwe irimo ADF, nyuma y’uko by’umwihariko ADF ivuzweho kwica abaturage.

ADF ni umutwe w’inyeshyamba ugendera ku mahame ya Islam ukomoka muri Uganda washinzwe mu myaka ya 1990, urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Mu mwaka wa 1995 nibwo wimukiye muri Congo uhagira ibirindiro gusa umaze imyaka myinshi utagaba ibitero kuri Uganda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru