Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 26 April » Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora – read more
  • 26 April » Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe – read more
  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Kutamenya amategeko arengera uwahohotewe biri mu bituma ihohoterwa ridacika

Wednesday 2 May 2018
    Yasomwe na

Mukandasira Caritas, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda GMO, ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko kugeza ubu kuba ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kidacika biterwa no kutamenya amategeko arengera uwahohotewe ndetse n’imiterere y’iryo hohoterwa.

Mu mwiherero urwego GMO rwagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero bareba uburyo bafatanya mu guhangana n’ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Mukandasira yavuze ko GMO yizera ko abanyamadini babigiramo uruhare rukomeye mu kurandura iryo hohoterwa.

Mukandasira avuga ko kugeza ubu ababasha gutinyuka kugaragaza ihohoterwa bakorerwa bakiri bake ariko ko hari intambwe igenda iterwa.

Akomeza avuga ko kugeza ubu kuba abahohoterwa bakigaragara hirya no hino mu gihugu biterwa no kutamenya amategeko agenga iki cyaha.

Agira ati, “Kuba hari bamwe batangiye kubivuga ni intambwe yatewe. Ikindi navuga ni uko kuba hano hari abahagarariye abanyamadini n’amatorero ubwo ubu butumwa dutanga buragera ku bo muyoboye, kuko hari abatazi gusoma, hari abadakurikirana ibitangazamakuru nta handi ibibazo by’ihohotera babimenyera uretse namwe mubigizemo uruhare”.

Yibukije ko hari abahohotera abana bato cyane cyane bakora mu ngo, akemeza ko uretse kutamenya amategeko, hari abatazi ibikubiye muri iryo hohoterwa.

Agira ati “Iyo tuvuze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo amoko 4: harimo irishingiye ku mutungo, iribabaza umutima, iribabaza umubiri n’ihohotera rishingiye ku gitsina nyiri izina. Ibi byose twabonye bikorerwa abagore no ku bagabo birabakorerwa”.

Ni ikibazo uru rwego ruvuga ko abanyamadini n’abanyamatorero nka bamwe mu bahura na benshi ndetse bakanakurikiza inyigisho batanga bari mu babafasha mu kumenyekanisha no guhangana n’icyo kibazo.

Bishop Rucyahana John, avuga ko biyemeje kuzatanga uwo musanzu kuko ari ibifasha abayoboke babo.

Agira ati “Umusanzu w’abanyamatorero mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ni ukubwira Abanyarwanda ikibazo uko giteye, ingaruka zacyo, ndetse no kugerageza kwigisha abantu uburyo bwo kukirinda kandi iyo kibaye ko hari uburyo bw’ubutabazi bukorerwa abahohotewe”.

Ntaganda Marck, ashinzwe imiyoborere n’amategeko mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko inyigisho bahawe zitazaba amasigarakicaro ahubwo bazarushaho gukangurira abayoboke kwirinda ibirebana n’ihohotera aho biva bikagera.

Uretse kutamenya amategeko no kudatinyuka kugaragaza ko wahohotewe, Mukandasira avuga ko hari bamwe batayoboka za Isange One Stop Center batinya ikiguzi kandi nyamara ngo kugeza ubu serivisi batanga ngo zitangirwa ubuntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru