Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 26 April » Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora – read more
  • 26 April » Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe – read more
  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

MU MAFOTO: Mu gahinda kenshi, George Floyd agiye gushyingurwa i Houston

Tuesday 9 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

George Floyd wishwe n’umupolisi amushinze ivi ku ijosi, agiye gushyingurwa. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi mu mujyi wa Houston.

Uyu munsi biteganyijwe ko aza gushyingurwa n’abagize umuryango we aho muri Houston. Imihango yo kumusezeraho yabaye kandi muri Minneapolisi na North Carolina aho yavukiye.

Joe Biden, umukandida w’ishyaka ry’abademokarate ku mwanya wa perezida, ejo yagiye guhura n’abo mu muryango wa Floyd i Houston ngo abihanganishe.

Hagati aho i Houston muri leta ya Texas aho Bwana Floyd yakuriye mbere yo kwimukira i Minneapolis, ejo basezeyeho umurambo we mu gihe cy’amasaha atandatu aho wari washyizwe mu rusengero rwitwa The Fountain of Praise church.

Mu mujyi wa Washington abantu benshi bafashe umwanya w’iminota umunani n’amasegonda 46, bawumara bibuka George Floyd mu kubisanisha n’igihe yamaze ashinzwe ivi ku ijosi.

Kuva George Floyd yakwicwa ashinzwe ivi ku ijosi, abirabura benshi bakomeje kwigaragambya mu bice bitandukanye by’isi basaba ubutabera ku mupolisi, Derek Chauvin na bagenzi be batatu.

Abigaragambya bakomeje kugaragaza ko igihe kigeze ngo ivanguramoko rikorerwa abirabura rigere ku musozo kuko ubuzima bwabo bufite agaciro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru