Agatha Uwiringiyimana washyizwe ku rutonde rw’intwari zo mu rwego rw’Imena, ni umwe mu bagore bacye b’abanyapolitiki mu Rwanda babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari. Agahigo kuri we ni uko kugeza ubu ari we mugore rukumbi wayoboye Guverinoma y’u Rwanda, kuva muri Nyakanga 1993 kugeza yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubwo yari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu 1993-1994, Uwiringiyimana Agatha yabashije kwerekena ko adashyigikiye ingoma ya Habyarimana, anagaragaza kudahuza imyumvire n’abateguraga Jenoside.Ibi ninabyo byamuviriyemo intandaro yo kwica ku ikubitiro rya mbere.
Uwiringiyimana Agatha yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gace ka Nyaruhengeri tariki 23 Gicurasi 1953. Uwiringiyimana yize amashuri abanza mu ishuri rya Notre Dame Des Citeaux mu mujyi wa Kigali, nyuma ajya muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubutabire (Chemistry).
Usibye kuba Minisitiri w’intebe rukumbi w’umugore mu mateka y’u Rwanda, kandi ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (MDR), Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma yo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare, mu ishami ry’ubumenyi(sciences). Kwiga no kwigisha amasomo ajyanye n’Ubumenyi, ni bimwe mu byagarukwagaho n’itangazamakuru ry’icyo gihe, kuko rubanda itiyumvishaga ukuntu umukobwa yabyiga akabishobora, akanabasha kubyigisha.
Uwiringiyimana yashakanye na Barahira Ignace, bavukaga hamwe, babyarana abana batanu. We n’umugabo we bapfanye tariki ya 7 Mata mu gitondo, ubwo bitanguranwaga abasirikare barindaga Perezida babahigaga. Bahisemo kwigaragaza mbere, anga ko babasanga mu nzu bakabicana n’abana.
Bimwe mu bikorwa by’ubutwari byaranze Agathe Uwiringiyimana:
Kutaniganwa ijambo:
Mbere gato y’urupfu rwe, yibukirwa ku Nama y’igihugu iharanira amajyambere (Conseil National de
Developpement- CND) ariyo nteko y’ubu ; ubwo abanyarwanda n’amahanga bari biteze ko Perezida Habyarimana ashyiraho
Guverinoma ihuriweho n’impande zose, nkuko amasezerano ya Arusha yabivugaga, maze Habyarimana akabihindura agasohoka mu nteko atavuze. Abanyamakuru basumira Uwiringiyimana Agatha bamubaza impamvu Guverinoma itagiyeho, nawe abasubiza agira ati, “Agiye mutamureba se, mumukurikire mumubaze..”.
Aya masezerano ya Arusha yasinywe tariki ya 4 Kanama 1993, yavugaga ko hagomba kujyaho Guverinoma irimo abakomoka mu ishyaka ryari ku butegetsi MRNDD, abakomoka mu mashyaka ya Opposition, ndetse n’abakomoka muri FPR Inkotanyi itarakoreraga mu Rwanda ku buryo buzwi, usibye kuba yaraje yitwaje intwaro ikaba yari imaze gufata igice kinini cy’u Rwanda.
Kurwanya akarengane: Uwiringiyimana Agatha yaranzwe no kurwanya yivuye inyuma akarengane. Amaze kuba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’ayisumbuye mu 1992, yakuyeho gahunda y’iringaniza mu mashuri hashingiwe ku moko, ahubwo hagashingirwa ku manota.
Icyo gihe kandi, nibwo hatangiye kumvikana abayobozi b’ibigo by’amashuri, abagenzuzi b’amafasi n’amakomini, badakomoka muri MRND, nabo bamufashije gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya ivangura mu mashuri.
Guhanga udushya : Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri kaminuza y’u Rwanda. Iki ngo cyaba ari kimwe mu byatumye amenyekana mu buyobozi bukuru bw’igihugu, ahita azamurwa ajya gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi mu mwaka w’1989.
Urupfu rw’ Uwiringiyimana Agatha
Indege yari itwaye ba Perezida Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na Ntaryamira Sipiriyani w’u Burundi, ikimara guhanurwa mu ijoro ryo kuya 6 Mata 1994, Agathe Uwiringiyimana yari arinzwe n’abajepe.
Nyuma MINUAR yohereje ababirigi 10 ngo bajye kumurinda (ngo inashaka ko yagera kuri Radio Rwanda akagira icyo atangariza abanyarwanda n’amahanga ku biri kubera mu Rwanda, agatanga ituze n’ihumure).
Mu rukerera rwo kuya 7 Mata 1994, abajepe basabye ababirigi bo muri MINUAR gushyira imbunda hasi. Agatha n’umugabo we, ndetse n’aba babirigi 10, bishwe barashwe n’abajepe, ku mabwiriza ya Colonel Bagosora Theoneste, ubu wahamwe n’ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.
src:Bwiza