Wednesday . 8 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Minisitiri Shyaka yasobanuye impamvu gusaba no gukwa bitakomorewe

Friday 19 June 2020
    Yasomwe na

Mu gihe gahunda yo kwirinda COVID-19 igikomeje, bimwe mu bikorwa byari byafunzwe bikaba byaratangiye gukomorerwa nko gusezerena mu nsengero, gusezerana mu murenge no kwiyakira nyuma y’iyi mihango byemewe na Leta, hari ibindi bigisabwa n’abakomeye ku muco.

N’ubwo gusezerana mu kiriziya ubundi byakorwaga nyuma yo gusaba no gukwa ndetse mu murenge bakabaza abagiye gusezerana niba inkwano yaratanzwe, kugeza magingo aya ntabwo biremerwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus.

Nyuma y’uko aya mabwiriza asohotse, hari Abanyarwanda bagiye bagaragaza ko bitari bikwiye ko abashyingiranwa bemererwa kujya ku nsengero na kiliziya batabanje gusaba no gukwa nk’uko biri mu muco nyarwanda bagasanga byaragombaga gukomorerwa rimwe kuko bamwe bemeza ko ari impanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro yatangiye kuri RBA, yasabye Abanyarwanda kuba bihanganye bakaba bakurikiza amabwiriza yatanzwe, ibyo gusaba no gukwa bikazaba biza nyuma yo kubona uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

Yagize ati “Dukomeye ku muco wacu kandi ni umuco mwiza ariko dufite icyorezo cyitwugarije, twakomoreye bimwe ntabwo byose twabashaka guhita twemeza ubusugire bwabyo, tube turetse nitumara kunesha byose bizakorwa ntabwo tugamije kwica umuco nyarwanda”.

Prof Shyaka asanga ubundi ari amaburakindi kwemera ko abantu bashyingirwa muri ibi bihe ariko ko buri bantu bagira impamvu zabo kandi zihutirwa gusa akavuga ko mu bijyanye no kwiyakira bagomba kubahiriza gahunda y’abantu 30 kandi bubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima.

Yagize ati “Kwiyakira nyuma yo gusezerana biremewe ariko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ni abantu batarenga 30 kandi bahanye intera, rwose abantu ntibakwiye guhoberana kwegerana n’ibindi bidakwiye kandi bakubahiriza amasaha yagenwe”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru