Thursday . 2 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 April » Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri – read more
  • 24 April » UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’Ubwongereza ku bimukira – read more
  • 23 April » Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa – read more
  • 23 April » Nyabihu: Hari abanyeshuri baterwa ipfunywe no kwiherera ku karubanda – read more
  • 23 April » Ubwongereza bwemeje umugambi ntakuka wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro – read more

Musanze: Basabwe kwirinda ibikorwa byahembera urwango n’amacakubiri

Sunday 7 April 2024
    Yasomwe na


Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abaturage b’Akarere ka Musanze basabwe kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byahembera urwango n’amacakubiri mu banyarwanda.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri iki cy’umweru tariki ya 7 Mata 2024, hatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. No mu karere ka Musanze ibikorwa byo Kwibuka byatangiye aho ku rwego rw’Akarere byatangirijwe ku Rwibutso rwa Busogo rushyinguwemo imibiri isaga 476 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari komine ya Mukingo.

Mu buhamya bwatanzwe haragaragajwe ubugome ndengakamere bwaranze abicanyi bari bayobowe na Joseph Nzirorera wari umuyobozi wungirje wa MRND ndetse akaba yari na Minisiteri w’ibikorwa remeza muri icyo gihe ndetse akaba yari afatanyije na Kajerijeri wari burugumesiteri wa Komine Mukinga, bombi babaga muri aka gace ka Perefegiture ya Ruhengeri.

Aba bagabo ngo bagize uruhare rukomeye mu kwica urwagashinyaguro inzirakarengane z’Abatutsi aho bashyizeho imitwe yarimbuye Abatutsi irimo Amahindure, Amasasu n’indi aho batangiye kuyihereza imbunda, imihoro, Amacumu n’amahiri yo kwica Abatutsi.

Vice Perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze, Bwana Fidel Karemanzira yavuze uburyo Jenoside yatangiye mbere ya 1990 aho Abatutsi ngo batangiye gutotezwa no gufatwa ku ngufu muri icyo gihe .

Yagize ati: "Icyahoze ari komine Mukingo yari iyobowe mu buryo bwuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside, gusa kuko uhereye muri za 90 Abatusti bari batuye ahangaha barahutajwe, baramenshejwe, babuzwa amahoro, baratotezwa, abana b’ababakobwa bafashwe kungufu kuko hano hari n’indiri y’Akazu kari karimo Joseph Nzirorera wari uhatuye ari n’umuyobozi mu ishyaka rya MRND. Amateka ya hano Abatutsi bahagiriye ibibazo bikomeye, aba nibo bagize uruhare mu gutegura Jenoside mu gihugu hose, ubwo urumva ko atagombaga kurebera Abatutsi bari baturanye nawe."

Yakomeje agira ati: "Kuri iyi tariki ya 07 Mata yari ikomereye Abatutsi hano muri komine Mukingo, kuko hamaze gutangazwa ko indege ya Habyarimana imaze kugwa Joseph Nzirorera wari Minisiteri w’ibikorwaremzo yahise atumizaho inama y’abayobozi bari local hano barimo na Kajerijeri wari Burugumesiteri wa komine bakoranya imitwe itandukanye, itangira guhabwa ibikoresho byo gutsemba Abatutsi, hano habashije kurokoka umuntu umwe gusa, uyu mugambi wa Jenoside wari warateguwe kuva Kera."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, yasabye abaturage kwirinda imvugo n’ibindi bikorwa bibi bishobora guhembera urwango mu banyarwanda ahubwo bakimakaza ubumwe n’ubudaheranwa .

Yagize ati: "Ubutumwa dutanga muri rusange icya mbere ni ukuzirikana amateka mabi twahuye nayo aho abanyarwanda twishe abavandimwe bacu, ntacyo tubahoye. Icyo dusaba abaturage ni ukuzirikana kwibuka twiyubaka duharanira ko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu, Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni inzira ikomeza kumva ko turi umwe, ko mugenzi wawe udakwiye kumubonamo ubwoko."

Yakomeje asaba abanya-Musanze ko bakwiye kubana neza mu mahoro, birinda icyahungabanya uburenganzira bwa mugenzi we, ahubwo ngo bakibonanamo birinda amacakubiri n’urwango rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango watangiriye ku Rwibutso rw’Akarere mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, hacanwa urumuri rw’icyizere aharuhukiye imibiri y’Abatutsi isaga 800 biciwe mu nzu y’ubutabera aho bari bazi ko baje kurokokera birangira bishwe urwagashinyaguro.

bayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango , abagize amadini n’amatorero, Ingabo na Police ndetse na bamwe mu ntumwa za Rubanda (Mu Nteko ishinga amategeko) bari baje kwifatanya n’abaturage ba Musanze.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru