By Imfurayabo Pierre
Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul n’ uw’Akagari ka Kabeza ndetse n’abandi babiri bashinzwe umutekano ku rwego rwa Dasso muri uyu murenge, basabye Urukiko rwisumbuye rwa Musanze gutesha agaciro icyemezo cyo kongera kubafunga bavuga ko kinyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Kane saa Cyenda n’iminota 40 nibwo Sebashotsi na bagenzi be kuri iyi nshuro bakekwaho icyaha cya ruswa bageze mu rukiko. Bagaragaje ko bafunzwe binyuranye n’amategeko.
Aba bagabo barega Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze Hagenimana Edouard [washinjaga abafunzwe], Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Musanze, Murenzi Joseph na Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, Kayitesi Spéciose ko babafunze bihabanye n’amategeko. Aba bose nta wari mu rukiko.
Ku wa 10 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, rwari rwafashe icyemezo ko Sebashotsi na bagenzi be baregwaga gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na musaza we babaziza ko batari bambaye udufukamunwa, bafungurwa bakajya bitaba bari hanze. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko bajuririye icyo bari bafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Bukeye bwaho ku wa 11 Kamena 2020 nibwo bafunguwe banahabwa impapuro zibemerera gutaha, bageze ku muryango wa Gereza Nkuru ya Musanze bahita bongera gutabwa muri yombi bakekwaho icyaha cya ruswa.
Umucamanza ubwo yatangaga umwanya ngo abarega basobanure ikirego cyabo bo n’abunganizi babo bagaragaje ko abafunzwe bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko batarindiriye ko icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye cyo kubafungura by’agateganyo ngo cyubahirizwe, bagahita bafungwa batabaretse ngo babanze bagere mu rugo nk’uko byari biteganyijwe n’itegeko.
Bakomeje kandi bavuga ko itegeko ingingo ya 151 mu itegeko rigena imiburanishirize y’imanza hari aho rivuga ko ibyemezo by’umucamanza bigomba kubahirizwa n’uwo bireba wese ku rwego urwo arirwo rwose, uretse binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aha kandi banagaragaje ko icyaha baregwa cyo gutanga ruswa nta bimenyetso bifatika gifite. Bavuze ko kuba se w’umwana wakubiswe yaravuze ko abafunzwe bohereje intumwa imushyiriye amafaranga ngo ye gukomeza gukurikirana ikirego, yayanga akabwirwa ko azahabwa umucamanza akabarekura, aha abaregwa bavuze ko iyo ntumwa itigeze yoherezwayo.
Umwunganizi wabo yavuze ko niba byarabayeho bagombaga gufunga uwo wayibashyiriye n’uwo bavuga ko yayakiriye bose bagakurikiranwa.
Mu kwisobanura bagaragaje ko ibivugwa nta bimenyetso bityo bagasaba ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko ndetse bakwiye kurenganurwa.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abafunzwe bitakozwe binyuranyije n’amategeko kuko ngo bafashwe bamaze kurekurwa, ndetse icyaha baregwa kikaba gitandukanye n’icya mbere cyo gukubita no gukomeretsa mu gihe ubu baregwa ruswa.
Yavuze ko ibyakozwe byemewe n’amategeko mu ngingo 143 itegeko rigena imiburanishirize y’imanza mu gace kaho ka gatatu, bityo agasaba ko Sebashotsi na bagenzi be ko bakomeza gufungwa kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza rizagaragaza imiterere y’icyaha baregwa.
Umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku wa 23 Kamena 2020 saa Cyenda z’amanywa.