Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 26 April » Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora – read more
  • 26 April » Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe – read more
  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Ni akahe kazi Fattah el-Sisi agiye gukora nyuma yo gusimbura Perezida Kagame ku buyobozi bwa AU?

Monday 11 February 2019
    Yasomwe na

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2019 nibwo Perezida Kagame wari umaze umwaka ari Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, yahererekanyije ububasha na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi ugiye kuyobora AU mu gihe cy’ umwaka wa 2019.

Tariki ya 29 Mutarama 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yatangiye inshingano nk’Umuyobozi wa AU mu nama y’Inteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Addis Ababa.

Ubwo Perezida Kagame yari ayoboye AU
Mu mwaka wose wa 2018 Perezida Kagame yayoboye AU, ubuyobozi bwe bwaranzwe no gushishikariza abatuye uyu mugabane wa Afurika kwishakira ibisubizo by’ ibibazo uyu mugabane ufite batadegereje kubikemurirwa n’ibihugu byo hanze yawo.

Perezida Abdel Fattah el-Sisi ugiye kumara umwaka wa 2019 ayoboye AU afite akazi gakomeye ko gukomereza aho Perezida Kagame yari agejeje uyu muryango ntusubire inyuma mu rugamba rwo kwishakamo ubushobozi.

Perezida Sisi kandi afite akazi ko gushakira umuti ibibazo biri hagati y’ibihugu bya Afurika bitabanye neza hakiyongeraho ibibazo by’umutekano muke birimo n’iby’iterabwoba kuko ukwishyira hamwe no guteza imbere Afurika ntabwo byashoboka mu gihe ibihugu bidatekanye.

Byamaze kwemezwa ko Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa ari we uzasimbura Perezida Abdel Fattah el-Sisi ku buyobozi bwa AU mu mwaka wa 2020.
Perezida Kagame yahereje Perezida Abdel Fattah el-Sisi ububasha bwo kuyobora AU mu nama ya 32 isanzwe y’abakuru b’ibihugu yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe Mousa Faki Mahamat yashimye imikoranire ye na Perezida Kagame muri AU
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nyakubahwa Perezida, muvandimwe Paul Kagame ndifuza kwerekana uburyo nishimiye gukorana nawe ubwo wari uyoboye.

Imiyoborere yawe idasanzwe ihuye no kureba imbere no kudatsimburwa ufite.”
Yakomeje agira ati “Umwaka ushize, ni umwaka twese twahurijemo imbaraga ngo dukorere umugabane, ni umwe mu yaranzwe n’amasomo y’ingirakamaro. Ku bw’ibi byose, ndagushimiye cyane ku bwo kuyobora umuryango.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru