Thursday . 10 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 July » Rubavu: Bagaragaza ko babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’umwaka hafi n’igice batwawe ibyangombwa by’ubutaka, ntibishyurwe – read more
  • 8 July » Rubavu: Hari umuturage ukomeje kubuzwa amahwemo ubuyobozi burebera – read more
  • 8 July » Burera: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza – read more
  • 8 July » Nyamasheke: abarema isoko rya Rugari baremeza ko ubuzima bwongeye kugaruka – read more
  • 8 July » Rubavu: Hafunguwe Kivu Beach EXPO & Festival 2025 – read more

Ntiharaboneka uburyo bwo kurinda Ebola abagore ba twite n’abana bato

Sunday 19 January 2020
    Yasomwe na

Mu Rwanda hashizweho uburyo bwo gutanga urukingo rwa Ebola mu bice bihana imbi ni gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo hagaragaraga icyoroze cya Ebola birinda ko abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hashyirwaho n,uburyo bwo kupima abava congo ako kanya banduye,bakanakaraba intocyi; hashyirwaho n, uburyo bwokwigisha abaturage kwirind babwirwa uko Ebola yandura n,ibimenyetso byayo.

ntaburyo bwashyizweho bwo gutanga urukingo rwa Ebola kubafite ibyago byo kwandura ariko abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka ibiri ntabwo urukingo bo barwemerewe nkuko byasobanuwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu Dr Lt Col Kanyankore William.

Yagize ati “umwana uri munsi yimyaka ibiri aba afite izindi nkingo bamuha nkuko mubizi abana kuva bavutse kugeza kumezi cyumi n,a tanu n’umugore utwite nuko nawe afite inkingo aba afata ariko iyo siyo mpamvu yotumye tutabakingira ahubwo ntabwo twari twamenya ingaruka uru rukingo rwagira kumwana uri munda cyangwa nyina n’umwana muto nizo mpungenge dufite ariko harimo gukorwa ubushakashatsi kugirango tumenye niba nabo barufata”.

Dr Kanyankore Yakomeje avuga ko ntawe bari babona rwagizeho ingaruka ahubwo ari mpungenge nk’abaganga bafite kuko hari umuganga wakingiwe ataramenya ko atwite kuko inda igaragazwa ni bipimo nyuma yibyumweru bibiri, yabyaye umwana wumuhungu udafite ikibazo ariko ibyo ntibyashingirwaho baha abagore urwo rukingo kuko abagore cyangwa abana ntibanganya ubushobozi bw’umubiri.

Gukaraba intoki ni bumwe muburyo bwo kwirinda kwandura ebola kuko yandurira mu matembabuzi wikoze mujisho ,mukanwa ,muzuru nahandi hatandukanye
Ikinyamakuru mamaurwagasabo cyaganiriye na bamwe mu bagore baje gukingirwa bakora ubucuruzi bwambukiranya imupaka basobanura uko bakingirwa kugeza muganga amuhaye urukingo,basabye ko mazina yabo atatangazwa uyu twise Ingabire yagize ati “twe tubyuka tujya congo kandi higeze havungwa ko hari abarwaye Ebola bahagaragaye bavuye ibutembo mubice byo muri congo, kuba twagize imana twe bakaza kudukingira byadufashije ahubwo dufite ikibazo ko abagore batwite batabakingira kuko ngo ntibazi uko umwana uri munda byagenda kandi nabo bari mu bakwandura”.

Ingabire ya komeje agira ati”iyo uje muganga akubaza agapapuro baduhereye iwacu mumidugudu kuko niho batwigishirije ibyiza byo kwikingiza umugore wese baramufata ikizami cy,inkari kugirango barebe ko atwite basanga udatwite baka gushyira muganga akagufata ifoto akakubaza niba gukingirwa ubyemera wabyemera bakagukingira warangiza bakakwereka aho uryama iminota cumi n,itanu kugirango abaganga barebe niba hari ikibazo ariko kugeza ubu ntacyo nabaye”.

Uru rukingo rutangwa mu byiciro bibiri, urwa mbere rukurikirwa n’urwa kabiri nyuma y’amezi abiri uhereye igihe urwa mbere rwatangiwe.
Mu Rwanda hazakingirwa abaturage ibihumbi 100 bo mu karere ka Rubavu n’ibihumbi 100 bo mu karere ka Rusizi.

Uru rukingo rukorwa n’ikigo cy’Abanyamerika ‘Johnson and Johnson’, rwageze bwa mbere muri Congo mu kwezi k’Ukwakira umwaka wa 2019 aho biteganyijwe ko hazakingirwa ibihumbi 500.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru