Abarimu bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Gihorwe mu murenge wa Kabatwa, mu karere ka Nyabihu baravuga ko bakigorwa no kubona icyumba bahurirano nk’abarimu kugira ngo bategure amasomo.
Aba barimu babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iki kigo basaba ko bakubakirwa byibuze icyumba guteguriramo amasomo.
Bavuga ko iyo bashaka gutegura amasomo cyangwa gukora inama bimura abana mu ishuri rimwe bitewe nuko badafite icyumba cyabo.
Tuyisenge Aurore ni umwarimu kuri EP Gihorwe yagize ati: "Ubusanzwe iki kibazo kirahari, ntabwo tubona aho dutegurira amasomo; iyo break (ikiruhuko gito) igeze turagenda tukicara hariya mu kibuga, mbese bitubera imbogamizi. Nk’ubu urabona ko ndimo gutegurura hano mu ishuri abana barimo, ubu materiyeri ntabwo yagerwaho neza, turasaba ko batwubakira salle twajya duhuriramo tugategura amasomo tukabona naho tujya tubika ibikoresho byacu."
Undi murezi witwa Harerimana yagize ati: "Urabona twebwe turi abarimu dusaba akazi tukajya aho batujyanye, kuba tudafite icyumba duhuriramo ni ikibazo kuko hari igihe dusohora abana mu ishuri rimwe hanyuma tugahuriramo dugakora inama twasoza bakongera kwinjira. Urabona n’igihe umwarimu adafite amasomo ari mu kiruhuko nta hantu abona yicara kugira ngo atekereze neza, biratubangamiye cyane dukeneye ubuvugizi."
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya EP Gihorwe Demokarasi Damascene yavuze ko iki kibazo kibahangayikishije, gusa ngo akarere kabahaye icyizere ko ibi byumba bizubaka mu ngengo y’imari ya 2024-2025.
Yagize ati: "Ikibazo cy’icyumba cy’abarimu nibyo koko ntacyo dufite, ariko sicyo gusa kuko turabura n’ibindi byumba bitatu byo mu mashuri y’incuke, gusa akarere kaduhaye icyizere ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024-25. Iyo hanonetse umwarimu ukeneye gutegura aza muri office akaba yiyeranja akoresha icyumba kimwe, icyo twasaba abayobozi ni ukudufasha ku mikoro y’Akarere bakatwubakira ibyo by’umba kugira ngo Ireme ry’uburezi ribashe kugerwaho."
Iki kibazo cy’abarimu nubwo kibabangamiye iyo ugeze kuri iki kigo usanga n’abana biga mu mashuri y’incuke bacukiranyije bitewe n’umubare muke w’ibyumba by’amashuri akaba ariho bahera basaba ko Minisiteri y’Uburezi yabakorera ubuvugizi bakabona ibyumba bihagije by’amashuri.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje