Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’umuyobozi w’Umujyi wa Chicago, Emmanuel Rahm baganira ku ngingo nyinshi harimo n’iyo kurengera ibidukikije.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye ibiganiro mbarankuru bivuga ku Rwanda mu mujyi wa Chicago.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Emmanuel Rahm yavuze ko yishimiye guhura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kandi ko ibyo baganiriye birimo no guteza imbere ibidukikije ari ingirakamaro.
Rahm yagize ati, “‘Ni icyubahiro kwakira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri Chicago, aho twaganiriye ku ngingo nyinshi zirimo ibyo duhuriyeho mu kurengera ibidukikije”
U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu bukerarugendo ndetse no kugira isuku, aho mu myaka ibiri ishize Perezida Kagame yanabiherewe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye.
Igihembo Perezida Kagame yahawe kizwi nka ‘Champions of the Earth award’ yagihawe kubera imiyoborere ye igira uruhari mu kurengera ibidukikije.
Kuva u Rwanda rwemejwe muri gahunda ya GGGI (Global Green Growth Institute) muri 2011, rumaze kugaragaza impinduka mu kurengera ibidukikije haterwa amashyamba, kuvugurura ibikorwa remezo ndetse no gushyiraho ibihano ku bashaka kugira aho bahurira no kwangiza ibidukikije.
Perezida Kagame ahuye na Emmanuel Rahm nyuma y’iminsi mike gusa ahuye n’Igikomangoma cy’Abongereza, Henry akaba ari nawe muyobozi wa African Parks nawe baganiriye byinshi ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.