Thursday . 10 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more
  • 5 June » U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ku Burezi Bushingiye ku Bumenyingiro, Intambwe Ikomeye mu Guhindura Ubukungu bwa Afurika. – read more
  • 5 June » Rubavu: Urubyiruko rurakangurirwa kubyaza amahirwe ruhabwa – read more

USAID-Gikuriro yashyikirije ibikorwa by’isuku n’isukura mu karere ka Nyarugenge

Thursday 18 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Abaturage biganjemo n’abanyeshuri bo mu karere ka Nyarugenge bashimishijwe n’ibikorwa by’isuku n’isukura byiganjemo, akazu k’amazi, amavomo (Kano), urukarabiro, ubwiherero bugezweho ndetse n’icyumba cy’umukobwa bagejejweho n’umushinga wa USAID-Gikuriro kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2020.

Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashyikirizwaga ibi bikorwa

Abagenerwa bikorwa buyu mushinga bakaba baturuka mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyarugenge, ndetse n’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Cyahafi, aho bubakiwe ubwiherero bugezweho bufite urukarabiro, by’umwihariko hakaba haranubatswe ubwiherero bwagenewe abafite ubumuga, ndetse hakanubakwa icyumba cy’umukobwa cyo guhinduriramo imyenda mu gihe ari mu kwezi, kikaba kirimo imyanya 2 yo kuryamamo mu gihe cya ngombwa.

Uwimana Makulata, ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Cyahafi, avuga ko mbere yo kubona ubu bwiherero, abanyeshuri n’abarimu wasangaga bahurira mu bwiherero bumwe ndetse nabwo butameze neza kubera igihe bumaze,
Kubijyanye n’icyumba cy’umukobwa, yavuze ko benshi muribo basibaga ishuri kuko bari mu kwezi, ugasanga umwana yamara iminsi 4 atageze kwishuri kuko nta cyumba cyo kumufasha cyari gihari.

Ubwo USAID-Gikuriro yatahaga ubwiherero bugezweho n’icyumba cy’umukobwa kuri G.S Cyahafi

Yagize ati “Dufite abanyeshuri 2014 ariko 946 ni abakobwa, ibikoresho barabihabwaga kuko leta yarabitangaga, ariko kubona aho yahindurira cyari ikibazo gikomeye kuko tutari bugire nuwo tubibwira, ariko kiriya cyumba batwubakiye, kinubatse ahantu heza umuntu atamenya naho agiye”.

Umutoniwase Kevine, ni umunyeshuri wiga kuri iki kigo mu mwaka wa 2, aganira na mamaurwagasabo, nawe yahamije ko batarabona iki cyumba cy’umukobwa, bahuraga n’imbogamizi nyinshi zirimo gucikiriza amasomo no gutaha igihe kitageze akenshi bakanarwarira mu nzira bahawe uruhushya rwo gutaha.

Yagize ati ” Iyo umukobwa yajyaga mu mihihango, ako kanya byabaga bivuze ko acitswe amasomo kandi ntabundi buryo yabonaga bwo kuyasubiramo, cyakora twizeye ko iki cyumba kigiye kutugirira akamaro, tugiye kujya twisukura ndetse twige nta mpungenge nka bagenzi bacu b’abahungu”.

Ndekezi Francois Xavier, atuye mu murenge wa Mageragera ahubatswe akazu k’amazi, avuga ko mbere yo kubona aka kazu, bajyaga kuvoma amazi ya Nyabarongo, ngo usibye kuba hari kure kandi n’amazi yari mabi banahuriraga yo n’ingona aho zari zimaze kurya abana n’abagore bagera kuri bane.

Akazu k’amazi kubatswe na USAID-Gikuriro

Yagize ati ”Aho bazaniye aya mazi, mbere ya byose murabona ko dusa neza, ubu abana turabatuma nta mpungenge, aho ijereni washobora kuyishyura 300 ngo bayigukurire kuri Nyabarongo ariko ubu ushobora kwishura igiceri cya 20 umuntu akayikuzanira, kindi kuko aya mazi atwegereye anadufasha mu bikorwa byo kuhira uturima tw’igikoni ubu dufite n’amazi yo kunywa yizeyewe, muri make imibereho yarahindutse mu buryo bwose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy, yavuze ko Gikuriro yaje ije gukemura ibibazo byinshi by’umwihariko byiganjemo ibireba ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ariko ikaba yaraje no kwita ku buzima bw’umwana w’umukobwa, ariko nkaho ibyo bidahagije bagatangira no kwita kubikorwa bijyanye n’isuku n’isukura.

Yagize ati “Ibyo mvuze bigaragarira mu bikorwa uyu munsi twakiriye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu byukuri byinshi mubyo twagejweho ntabyo twari dufite, nk’iki cyumba cy’umukobwa, iyi kano, akazu k’amazi n’ibindi, mu byukuri ntitwari twarabashije kugeza amazi kuri bariya baturage ariko turashimira Gikuriro uburyo iri kudufasha gukemura ibyo bibazo kandi ibi bizakomeza kuko bikemura ibibazo umuryango nyarwanda warufite, ndetse turashimira cyane uburyo batekereje no ku bana biga bafite ubu muga, gusa ibi bizakomeza kwitabwaho kuko kubigeraho ni kimwe ndetse no kuzakomeza kubisigasira n’ikindi”.

Ubwo batahaga bimwe mu bikorwa

Umuyobozi wungirije w’umushinga USAID-Gikuriro, Dr Umurungi Serubibi Yvonne aganira na mamaurwagasabo kuri iki gikorwa, yavuze ko ubusanzwe Gikuriro ikora ibikorwa byinshi, ariko bahisemo kwita ku bikorwa by’isuku n’isukura.

Yagize ati “Kuba twatashye iki gikorwa cy’ikarabiro ku kigo nderabuzima, nukugira ngo abaje kwivuza bage babasha kwirinda koronavirusi ariko kandi abanirinde indwara zose zishingiye ku mwanda, muri make rero uyu munsi twatashye ibikorwa remezo ariko byunganira ibindi dusanzwe dukora byo kurwanya imirire mibi ndetse n’isuku n’isukura”.

Umushinga wa USAID-Gikuriro ukorera mu turere 8 mu Rwanda, utwinshi ni udufite imibare y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, aho bigisha ababyeyi kubaka uturima tw’igikoni binyuze mu matsinda yo kuzigama no gugurizanya ariko byose bihuriza hamwe kurwanya imirire mibi ndetse n’isuku n’isukura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru