Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
Zaba indimi nk’ikirusiya, icyarabu cyangwa ikimandare cyangwa ibijyanye n’ubugenge (Physics). Ubwonko bwacu bushobora kwiga ikintu icyo ari cyo cyose, nubwo cyaba kigoye, kandi bikihuta.
Abashakashatsi bavuga ko umwanya mwiza wa mbere wo kwiga ari amasaha 20 ya mbereukibona cyangwa ukimenya ikintu gishyashya. Kiriya gihe ubwenge buba buri gukora cyane iyo uri kwiga ikintu gishya birihuta kurenza uko waba uri kwiga ikintu usanzwe wumva, ubona cyangwa gica mu matwi yawe. Kubera ko ubwonko buba bufite ubushake buri kurwego rwo hejuru mu kumenya icyo kintu gishya ariko mu masaha 20 ya mbere.

Ubwonko bwacu bufata vuba iyo ari ikintu gishya bwakiriye
Hermann Ebbinghaus, umufilozofe w’umudage wo mu kinyejana cya 19, yabaye umuntu wa mbere wize uburyo ubwonko bwegeranya amakuru mashya bwakiriye bwa mbere.
Yahise azana ibyiyumviro yise umusingi wo kwigisha (learning curve) : Isano riri hagati y’icyigwa gishyashya n’umwanya umuntu amara akiga kugira ngo akimenye.
Mu kubivuga mu buryo bw’ikigereranyo, ufata "ubumenyi" ku murongo umanuka umuntu yakwita y hamwe "n’umwanya" ku murongo utambitse umuntu yakwita x

Ku cyigereranyo cyo kwiga cya Hermann Ebbinghaus, mu gihe ’y’ ari ’ubumenyi’ hanyuma ’x’ ikaba ’umwanya’, ushobora kubona ibyo ushobora kwiga mu masaha make ya mbere ku kintu gishya
Ebbinghaus yasanze mu masaha make ya mbere, uko ukoresha umwanya munini urimo uriga ikintu gishya, ni nako wunguka ubumenyi bwinshi - umusingi wibanze wo ufata ibyo wiga uba uri ku muvuduko wihuta .
Ariko iyo hashize igihe uri kwiga cyangwa kugerageza kumenya icyo kintu, ubushobozi bw’ubwonko bugeraho bukananirwa bukagira aho butarenga: Mu gihe umwanya ukoresha mu kwiga ushobora kugufasha kumenya kurushaho, ni byiza guhagarika gusukiranya ubumenyi bushya mu kwanya muto.
Muri iyi misi, igishushanyo cya Ebbinghaus cyabaye uburyo bwo kugereranya umwanya ukenewe mu kwiga ikintu gishya, kikaba gikoreshwa cyane mu bucuruzii hirya no hino kw’isi mu kureba inyungu. Iyo dutangiye kwiga ikintu gishya, amasaha 20 ya mbere arakenewe cyane - kandi atanga inyungu nyinshi – kubera ko imbere y’ikintu gishya, ubwonko bwacu buhita bwaguka bugafata inkuru nyinshi.
Uko umwanya ugenda, mu gihe ikintu gishya gisubirwamwo, ubwonko bugenda butakaza ingufu, inzira yo gufata cyane iratinda igahagarara. Icyo gihe cyangwa uwo mwanya urimo hagati aho nicyo kizwi nk’akamenyero, cya gihe tugenda twerekana ubushobozi bwacu buhoro buhoro.

Iyo utangiye kwiga ikintu ubwa mbere, nibwo hinjira byinshi cyane
Ni cyo gituma iyo turimo turiga ikintu gishya, nubwo cyaba kigoye gute, byinshi mubyo dufata biba hakiri kare kandi byihuse mbere yuko bigenda buhoro buhoro.
Tora uburyo bwawe bwo kwiga

Josh Kaufman, umwanditsi w’umunyamerika yigishije uburyo hongerwa ubushake n’uburyo umuntu yemera cyane ubushobozi bw’uwo mwanya wo kwiga ibintu.
Ni byo uyu mushakashatsi yashingiyeho yandika igitabo cye cyamenyekanye cyane ’The First 20 Hours": Mastering the Toughest Part of Learning Anything’.