Thursday . 10 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 July » Rubavu: Bagaragaza ko babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’umwaka hafi n’igice batwawe ibyangombwa by’ubutaka, ntibishyurwe – read more
  • 8 July » Rubavu: Hari umuturage ukomeje kubuzwa amahwemo ubuyobozi burebera – read more
  • 8 July » Burera: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza – read more
  • 8 July » Nyamasheke: abarema isoko rya Rugari baremeza ko ubuzima bwongeye kugaruka – read more
  • 8 July » Rubavu: Hafunguwe Kivu Beach EXPO & Festival 2025 – read more

Ubushinjacyaha bwarekuye Irené Mulindahabi ngo “si ngombwa ko akurikiranwa afunze”

Thursday 19 September 2019
    Yasomwe na

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatatu, Irené Mulindahabi wari watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukuzasoni akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga yarekuwe.

Umuvugizi wa RIB, Mbabaza Modeste yabwiye itangazamakuru ko dosiye ya Mulindahabi yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru yagiranye n’Umuseke tunakesha iyi nkuru yatangaje ko Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu afunze cyangwa adafunze, bityo bukaba bwasanze Irené Mulindahabi adakwiye gukurikiranwa afunze.

Jean Bosco Mutangana ati “Nta kidasanzwe kurekura umuntu agakurikiranwa ari hanze. Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye ivuye mu Bugenzacyaha buyisuzumye busanga bugomba kureka kuyikurikirana afunze. Ntabwo tumukurikiranye kubera ko ari Umunyamakuru, dukurikiranye Umunyarwanda ukekwaho icyaha.

Ntiyarekuwe kubera ko ari Umunyamakuru yarekuwe nk’umuntu wakoze icyaha, ntidukurikiranye umunyamakuru ahubwo dukurikiranye Umunyarwanda. Yarekuwe.”

Mu kiganiro kigufi uwitwa Phil Peter ukorana na Mulindahabi, yabwiye itangazamakuru ko Mulindahabi adafunze, ntiyagira ikindi arenzaho.

Kuri Twitter Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ku wa kabiri tariki 17 Nzeri ko rwafashe “Umunyamakuru” Irené Mulindahabi akekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

RIB isaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

Mu rindi tangazo kuri Twitter RIB yagize ati “Ingingo ya 38 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, igika cya mbere ivuga ko “Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.”

Inkuru yo gutabwa muri yombi kwa Murindahabi yavuzweho cyane kuri uyu wa gatatu, bamwe bibaza niba ari we ukwiye kubera abandi igitambo, kuko ngo amagambo y “Urukozasoni” areze cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane ibiganiro binyuzwa kuri YouTube ababikora bashyiramo ayo magambo bagamije gukurura abantu kugira ngo video irebwe cyane na bo bacuruze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru