Saturday . 12 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 July » Rubavu: Arasabwa kuva mu nzu ye ku neza cyangwa ubuyobozi bukayimukuramo ku ngufu – read more
  • 11 July » Gisagara: Abaturage barinubira umuriro udahagije – read more
  • 11 July » Nyabihu: Bavuga ko bakwa amafaranga ya ruswa yo gukaza insinga ngo babone guhabwa umuriro – read more
  • 11 July » Musanze :Umuturage aratabaza nyuma yo guterezwa imitungo agasigara asembera – read more
  • 9 July » Rubavu: Bagaragaza ko babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’umwaka hafi n’igice batwawe ibyangombwa by’ubutaka, ntibishyurwe – read more

Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba rya rya Miss Supranational Rwanda 2019

Monday 9 September 2019
    Yasomwe na

Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kigali Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeli 2019. Asanzwe afite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018; yanaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University 2018.

Ni mu birori byatangiye kuri iki cyumweru tariki 08 Nzeli 2019 bisozwa ku wa Mbere tariki 09 Nzeli 2019 saa saba n’iminota 39’. Umunyana Shanitah yambitswe ikamba na Simbi Sabrina waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2012 yabereye muri Poland. Yahembwe Miliyoni 1 Frw.

Yagaragiwe n’ibisonga bine: Igisonga cya kane cya Miss Supranational Rwanda 2019 yabaye Magambo Yvette wari wambaye nimero 05. Uyu mukobwa yari asanzwe afite ikamba rya Miss Personality.

Igisonga cya Gatatu yabaye nimero 3; Umufite Anipha. Igisonga cya kabiri yabaye Umwali Sandrine wari wambaye nimero 11; uyu mukobwa yegukanye sheki y’ibihumbi Magana atatu [300,000]. Igisonga cya mbere yabaye Miss Umutoniwase Anastasie wahembwe ibihumbi magana atanu [500,000 Frw].

Umunyana Shanitah yatangarije INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko atari yiteguye kwegukana ikamba rya Miss Supranational, icyakora mbere y’uko yitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa nyina yamubwiye ko agiye kumusengera. Ati "Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba mbashije kwegukana ikamba kuko nari mpanganye n’abakobwa b’ubwiza kandi bashoboye. Ngiye gukoresha neza iri kamba nambitswe kandi niteguye guhagararira neza u Rwanda."

Umufite Anipha wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational Rwanda, yavuze ko yari yiteguye kwegukana ikamba ariko kandi ngo umwanya abonye agiye kuwifashisha ashyira mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Miss Akiwacu Colombe wabanye Nyampinga w’u Rwanda 2014 wanaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland mu 2019; Sunday Justin [Umuyobozi wa Igitenge Fashion akaba n’Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane] na Mucyo Christelle [Umukozi muri Kompanyi wa KS Ltd].

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru