Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 26 April » Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora – read more
  • 26 April » Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe – read more
  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Wakwibaza impamvu no mu bana bo mu miryango ikize kandi y’abantu bize harimo abagwingiye-Dr Anita Asiimwe

Sunday 24 June 2018
    Yasomwe na

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, yagaragaje ko kugwingira kw’abana atari umwihariko w’abavuka mu miryango ikennye cyangwa iy’abatajijutse kuko no mu y’injijuke kandi ikize hagaragaramo abagwingiye.

Ibi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n’izindi nzego ku wa 22 Gicurasi 2018.

Ibarura ryakozwe mu 2015 ryerekanye ko ku rwego rw’igihugu abana 38.5 % bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.

Yagize ati “Mu Mujyi wa Kigali hari abana bagwingiye bangana na 23 %, ni ukuvuga ngo umwana umwe mu bana bane aragwingiye; 21 % by’abana bavuka mu miryango ikize kurusha abandi mu Rwanda nabo baragwingiye, abenshi muri bano bana bari muri Kigali kandi nanone umwe mu bana bane b’abanyarwanda bakize kurusha abandi nawe yaragwingiye.”

Dr Asiimwe avuga ko no mu miryango y’abitwa ko bize cyane hagaragaramo abana bagwingiye.

Ati “Wakwibaza impamvu no mu bana bo mu miryango ikize kandi y’abantu bize harimo abagwingiye ariko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kutabona umwanya wo kwita ku mwana, ukabyuka ukamusigira umukozi, ukamushoramo amafaranga menshi cyane ariko bwa burere no kumwitaho ngo umugaburire indyo yuzuye ukabiburira umwanya.”

Yanasobanuye ko mu mwaka wa 2015, imibare yerekanye ko 40% by’abana bavuka ku babyeyi bize amashuri abanza gusa bari baragwingiye, ab’abize amashuri yisumbuye bangwingiye ni 19 % mu gihe abavuka ku babyeyi bize kaminuza kuzamura bafite icyo kibazo bagera kuri 5%.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko ntawe ukwiye kwishimira ibyagezweho ngo yirengagize ko igihugu kigifite abana 38 % bagwingiye.

Yagize ati “Buri wese afite uruhare kugirango dukumire turamire abana bacu bo mizero y’igihugu cyacu[…]iki ni ikintu gikomeye mwagiye mubona n’umukuru w’igihugu akibaza tukabazwa tukabura n’ibyo dusobanura. Burya hari igihe tugirango mu ntara niho hari ikibazo ariko no mu bize dufite ibibazo tutaza kuvuga ngo ni babandi batize nibo bafite ikibazo cy’abana bagwingira.”

Abitabiriye iyi nama biyemeje gufatanya na Migeprof kurwanya ikibazo cy’imirire mibi kandi bagaharanira ko ikibazo cyo kugwingira cyacika burundu mu bana b’u Rwanda.

Abahanga mu by’imirire n’imikurire ya muntu bavuga ko kurya ibitarimo intungamubiri, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itandatu, bibagiraho ingaruka mu mikurire y’umubiri n’ubwonko ndetse ko bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu bishingiye ku kuba batabasha gutekereza neza ibyakigirira akamaro.

Dr Anita Asiimwe yasobanuye ko umwana agomba kwitabwaho by’umwihariko mu gihe cy’iminsi 1000 ye ya mbere kuva agisamwa kuko bitabaye ibyo agwingira ubuzima bwe bwose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru