MUTUNGIREHE SAMUEL
Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe muri gereza z’Umuryango w’abibumbye iri i Hague mu Buholandi aho agiye gufungirwa by’agateganyo mbere yo utangira kuburanisha mu rukiko i La Haye.
Tariki ya 23 Ukwakira 2020 nibwo Umucamanza Lain Bonomy w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga, IRMCT, yahinduye icyemezo cyo mu 2013 gisaba ifatwa rya Kabuga Félicien no koherezwa gufungirwa i Arusha muri Tanzania, hemezwa ko abanza kujyanwa i La Haye mu Buholandi ku mpamvu zirino n’icyorezo cya Coronavirusi.
Ku isaha ya Saa Sita n’igice z’amanywa i La Haye mu Buholandi nibwo Kabuga yagejejwe aho agomba gufungirwa avuye muri Gereza ya La Santé iri i Paris mu Bufaransa, aho yari afungiye kuva muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yatabwaga muri yombi.
Kabuga Felicien akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, gushaka gukora Jenoside, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kuva yafatwa yakomeje gusaba inkiko kumurekura cyangwa zikamuburanisha ariko Urukiko rusesa imanza rwanzura ko ashyikirizwa urwego IRMCT, rufite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye mu Buholandi.
Umwunganira mu mategeko, Me Emmanuel Altit, yasabyea ko umukiliya we atajyanwa i Arusha harimo kuba Kabuga ageze mu za bukuru, kuba afite indwara zikomeye no kuba muri Tanzania nta we uzi neza ubukana bwa’icyorezo cya , COVID-19 bahagaritse gahunda yo gutangaza uko icyorezo gihagaze buri masaha 24.
Byaje kwemezwa ko Kabuga Felicien aba ajyanwe i La Haye ubundi hagakorwa isesengura ry’ubuzima rizashingirwaho icyemezo cya nyuma.
kuva uyu Kabuga byatangazwa yo yatawe muri yombi benshi mu banyaarwanda ntibatinye gusaba ko yazanwa mu Rwanda akaburanishirizwa mu gihugu cye nubwo bitashobotse.