Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 April » Kayumba yakatiwe 15 Gahungu agirwa umwere – read more
  • 5 April » Rubavu: Nyirakuru wa Noah ukinira Amavubi avuga ko bashaka ku musiga iheruheru – read more
  • 4 April » Burera: Amazi agera gusa ku baturiye Global Health Equity, abandi bavoma ibiroha – read more
  • 4 April » Rubavu: Harashwe uwarwanyije inzego z’umutekano yinjiza magendu – read more
  • 3 April » Musanze fc igaraguye Gasogi United ishimangira umwanya wa Gatatu – read more

Uganda: Kizza Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kutubaha amabwiriza ya Polisi

Tuesday 5 November 2019
    Yasomwe na

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni hamwe n’abayoboke b’Ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC) bari mu maboko ya polisi nyuma y’ubushyamirane bwamaze amasaha ane ahitwa Kireka.

Ibibazo byatangiye nyuma yuko inzego z’umutekano zihagaritse inama yari yateguwe n’ishyaka rya FDC kuri Stade y’igihugu yitiriwe Mandela i Namboole.

Abapolisi bitwaje intwaro n’abayobozi b’abasirikare babujije abantu kwinjira muri stade ndetse basubizayo buri wese wageragezaga kuhegera.

Daily Monitor yanditse ko abarwanashyaka ba FDC bari barakaye bafashe icyemezo cyo gukora urugendo ruva kuri stade y’igihugu yitiriwe Mandela bagana ku biro by’ishyaka ryabo i Najanankumbi, ariko Polisi iza kubatatanya.

Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso, imodoka zirasa amazi n’amasasu adakomeretsa mu kubatatanya bituma havuka ubushyamirane hagati Polisi n’abanyamuryango bakomeje kwiyongera.

Mu guhosha ibyo, polisi yagerageje guta muri yombi abayobozi barimo n’umuvugizi wa FDC Ibrahim Ssemujju Nganda, ariko arabacika.

Dr. Kizza Besigye, Perezida wa FDC yakomeje kugenda n’iyo mbaga ari mu modoka ye agenda abapepera.

Polisi yakoresheje imodoka zirasa amazi kugira ngo asohoke mu modoka ye birangira bamusohoye bamwinjiza mu modoka ya gipolisi. Bahise bamujyana kuri sitasiyo ya Naggalama.

Polisi yatangaje ko ku wa Mbere FDC yabamenyesheje ko iteganya ibirori, babasubiza babagira inama yo guhindura aho bizabera ariko ntibabyitaho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yagize ati “Besigye ntabwo yitaye ku mabwiriza ya Polisi anaparika imodoka ye rwagati mu muhanda abuza abandi gukoresha umuhanda. Imodoka yakuwemo, ajyanwa kuri isitasiyo ya Polisi ya Naggalama.”

Yongeyeho ati “Hari ifoto iri gutembera ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko hari umugore warashwe agapfa mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kireka uyu munsi. Ibi ntabwo aribyo.”

Mu gihe amatora yo mu 2021 yegereje, amashyaka ya Opozisiyo ari gushyiraho ingamba zo guhangana na Museveni. Besigye n’abamushyigikiye baherutse gutangiza ubukangurambaga bise ‘Tubalemese’ cyangwa ’tubatsinde", avuga ko buzafasha opozisiyo kugera ku ntego.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru